Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 28 Mata, nibwo Mbarushima Arnoud wigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri ryisumbiye rya APACE yasubijwe inzu ze eshatu n’Umuhesha w’Inkiko nyuma yaho hari hashize imyaka irenze 16 zarigaruriwe na Nyina wabo, Mwashiti umutesi, akanazigurisha atabifitiye uburenganzira.
Mbere y’uko uyu musore asubizwa inzu, ngo byabanje kumugora dore ko uwo nyina wabo yaje kumufungisha avuga ko ari kumwaka umugabane we ku nshuro ya kabiri.
Gusa nyuma y’uko Mbarushimana afunzwe bamwe mu baturage bazi amateka y’iyo mpfubyi bahise bajya kuri Polisi ya Muhima bagaragaza ukuri n’icyihishe inyuma y’ifungwa rye, bitangira gukurikiranwa.
Mbarushimana ubwo yasubizwaga inzu ze yabwiye IGIHE ko ashimishijwe n’uburyo ubutabera bwamurenganuye anemeza ko nawe yumva agiye kugira ubuzima bwiza kurusha ubwo yari abayemo kuko ntaho kuba yagiraga.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba nsubijwe ibyanjye nari narasigiwe na Mama ariko nkaba nta burenganzira nabigiragaho nyuma yo kwigarurirwa na Mama wacu wandeze Mama amaze gupfa.”
Mu myanzuro y’umuhesha w’inkiko, byemejwe ko uyu musore azahabwa miliyoni zigera kuri eshatu n’igice zikomoka ku mitungo irimo imodoka n’iduka rya nyina ryagurishijwe naryo na Nyina wabo.
Gusa nubwo Mbarushimana yasubijwe inzu, nyina wabo yari yaramaze kuyigurisha mu buryo butemewe n’amategeko n’uwitwa Mukansano Caritas na Niyonzima Fidele nabo bayigurishije na Gatera Calixte waje gukurwamo ku ngufu n’Ubuyobozi n’ubwo yanze gutanga icyangombwa cy’ubutaka.



















TANGA IGITEKEREZO