Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda (RCS) rutangaza ko ari ubwa mbere umuntu afatanywe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa héroïne kigiye kwinjizwa muri gereza.
Uwitwa Jean Luc wari ugemuriwe iki kiyobyabwenge, asanzwe afungiwe i Mageragere aho n'ubundi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobwabwenge.
Uyu wafashwe agerageza kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza, na we yigeze gufungwa azira icyaha cyo gufata ku ngufu.
Uyu mugabo yahise ashyikirizwa inzego za Polisi ngo zikomeze iperereza, hanashakishwe abandi baba bafatanyije na we.
Si ubwa mbere hafatwa abashaka kwinjiza ibibyobwenge muri gereza kuko kugeza ubu hari abagera kuri barindwi bafunzwe bahamwe n' icyaha cyo kuzana ibiyobyabwenge muri gereza.
Umuvugizi w’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa RCS, CIP Sengabo Hillary, yaburiye abaturage basura ababo bafungiwe muri gereza kudahirahira kuzana ibiyobyabwenge kuko ubigerageje afatwa kandi bikagira ingaruka no ku wo yari abigemuriye.
Yagize ati “Turaburira abaturage kuko uko byagenda kose uzabigerageza azafatwa kandi azabihanirwa n'amategeko ariko bizanagira n'ingaruka ku wo abigemuriye zirimo kuba ashobora guhagarikirwa burundu kongera kugemurirwa ndetse akaba ashobora no kongererwa ibihano.”
Ubuyobozi bwa RCS kandi burihanangiriza abafite impushya zo kugemurira abantu kuri gereza, kuko ari bo biganje mu bafatanwe ibi biyobyabwenge, aho usanga babizana babihishe mu byo kurya baba bagemuye.
Mu gushaka umuti urambye w' iki kibazo, RCS ku bufatanye n'inzego z'ubuzima baratekereza uburyo hashyirwaho abaganga bihariye bazahabwa uburenganzira bwo kujya basuzuma abagororwa, bakemeza abafite uburwayi bakwiye guhabwa impushya zo kugemurirwa, kuko byagaragaye ko impushya ziva mu baganga bo hanze harimo izihabwa abantu batarwaye.





Ibitekerezo 0