Uyu mugabo, Jean Yves Bizimungu, akurikiranyweho kwiba kuri ubwo buryo abantu batari bake mu Mujyi wa Kigali, aho yiyitiriraga abandi bantu maze akaka amafaranga avuga ko ari ayo kwifashisha mu kuburana imitungo ya se.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko Bizimungu yakoraga ubu bujura bushukana yiyita umwana wa Joseph Nzirorera, wakatiwe kubera uruhare yagize muri jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Abo yahuraga nabo yabamenyeshaga ko afite imitungo myishi ariho akurikirana. Abo yegeraga yabasabaga ko bamufasha kwishyura umusogongero wa Leta, kuko yatsinze urubanza, agasaba 6% y’ibyo yatsindiye.
Yavugaga kandi ko ibyo yatsindiye bingana na miliyoni 291, akababwira ko baramutse bamuboneye miriyoni 18, nyuma y’aho ko yayabasubiza akabaha n’inyungu itubutse. Bivugwa ko yari amaze igihe cy’amezi atanu ashakishwa na polisi y’igihugu.
CSP Twahirwa yagize ati: " Yabeshyaga abantu ko, nk’umwana wa Nzirorera, yashakaga amafaranga yo kumufasha kuburana imitungo ya se ingana na miriyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Abo yambuye yababeshyaga ko azabishyura namara gutsindira iyo mitungo mu nkiko".
Yakomeje agira ati "Amakuru y’ubujura bwe yatanzwe na bamwe mu bo yibye.Twaramukurikiranye kugeza ubwo tumufatiye mu Muyji wa Kigali ku itariki 28 Gashyantare. Twakiriye ibirego byinshi bw’abantu yibye.Tuboneyeho no guhamagarira n’abandi yabayaribye kuzana ibirego kugira ngo nabyo bitangire gukurikiranwa".



















TANGA IGITEKEREZO