00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yatunguwe n’igicuri mu mujyi rwagati bikekwa ko ari umutekamutwe

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 24 February 2015 saa 07:45
Yasuwe :

Bizimana Adrien w’imyaka 34 uvuka mu Mudugudu wa Kibaya mu Kagari ka Kamashashi, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro yatunguwe n’igicuri kimukubita hasi ahagana saa tanu n’igice z’amanywa yo ku wa Mbere tariki 23 Gashyantare, abari iruhande rwe baramwirengagiza n’abahisi ntibamwitaho kuko bakekaga ko ari umutekamutwe.

Bizimana yafashwe n’igicuri ageze imbere y’inyubako y’Abashinwa izwi nka T 2000. Yamaze iminoota igera kuri 20 ameze nk’uwaheze umwuka, ku ruhande rwe hari abantu ntibigera babyitaho ndetse n’abandi bahitaga bakigendera nk’aho nta kintu cyabaye babonye.

Bamwe mu babonye yituye hasi bagahita bamuhunga bagaragaje ko babitewe n’uko batinyaga ko ashobora kubanduza iyo ndwara, abandi bo bemeza ko bamwihoreye kuko bakekaga ko ari umutekamutwe.

Umumotari yahageze arahagarara arareba ahita yigedera atabajije n'icyo abaye

Karimunda Vianney ucuruza Filimi mu Mujyi wa Kigali we yagize ati “Njye namuhunze kubera kwanga ko ashobora guhita akinyanduza kuko bambwiye ko ari indwara yandura cyane cyane iyo uyirwaye agusuriye.”

Kamikazi Antinette ucuruza M2U we agaragaza ko impamvu batamwitayeho ari uko bagize ngo ni umutekamutwe kuko hari benshi bakunze kubikora.

Yagize ati “Twamwihoreye dukeka ko ari umutekamutwe kuko hari abaza bakihwereza bakagaragaza ko babfuye ariko mu byukuri ari uburyo baba bari gukoresha kugira ngo barebe ko hari uwabaha amafaranga; hari n’abayahabwa bagahita babyuka.”

Ubwo uyu musore yagaruraga ubwenge yavuze ko ubu abumaranye igihe kinini kuko yaburwaye kuva akiri umwana muto.

Yagize ati “Si ubutekamutwe kuko si ubwa mbere kimfashe, n’ubu nari mvuye kureba umusaza w’umugiraneza wari wanyemereye kumpa amafaranga yo kujya kwivuza i Ndera ni uko mubuze.”

Yakomeje yemeza ko impamvu abuntu batamwitayeho ari uko usanga abenshi bazi ko ngo iyo ukirwaye asuriye umutabaye ahita yandura.

Gusa abavuga ko indwara y’igicuri yandura ntibavuga rumwe n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe kuko bahumuriza abumva ko iterwa n’amarozi, amashitani n’abazimu n’indi myumvire itandukanye.

Abaganga b’indwara zo mu mutwe bagaragaza ko iyi ndwara itandura kandi iterwa no kwangirika k’uturemangingo tw’ubwonko.

Abagenzi bamubonaga bakirengagiza, abantu nk'aba ngo barabamenyereye
umwe mu bagabo bihitiraga yamuhaye amazi yari afite abonye atsimbutse

Reba uko umusore byamugendekeye mu mahusho:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages