Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu munyeshuri wigaga mu Mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’imibare ubumenyi bw’isi n’ubukungu, ubu akaba atuye mu Murenge wa kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko atifuza gusubira muri icyo kigo bitewe n’utwo dusimba twahamuririye bakunze kwita Nyamuca.
Nyiransabimana avuga ko imwe mumpamvu ituma adashaka gusubira kuri icyo kigo ari uko ku nkuta z’amashuri bigamo n’aho barira hari huzuyeho utu dukoko.
Yagize ati “Ntabwo nasubirayo kko ntinya ko zakongera kundya bitewe n’uko ziri ku bikuta byose ku buryo hari n’ibikuta udashobora kumenya ibara ryabyo kuko biba byuzuyeho nyamuca cyane cyane nk’aho turira no mu mashuri twigamo”.
Yakomeje anagaragaza ko ikindi cyamuteye kuzinukwa gusubira aho yigaga ari uko nyuma y’uko ariwe n’utu dusimba mbere y’uko ahuma yasabye abayobozi b’ishuri yigamo uruhushya rwo gutaha bakarumwima.
Ati “Ni gute nasubirayo se kandi narabasabye uruhushya rwo gutaha babona ko nahumye bakarunyima bambwira ko ngomba kurwarira mu kigo ku buryo byanagezeho abanyeshuri bagenzi banjye bashaka kuntorokesha?”
Nyiransabimana avuga ko yababajwe cyane akanatungurwa n’uburyo izi nyamuca zamuriye ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena agasaba uruhushya bucyeye bwaho, ariko ubuyobozi bw’ishuri rya Rambura bukarumwima bukaza kurumuha ku wa Gatanu tariki 19 amaze guhuma.
Yemeza ko bitewe n’uko yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, yifuza gusubira ku ishuri agiye gukora ibyo bizamini.
Umubyeyi w’uwo mwana Mukandutiye Felicithe we yemeza ko aho ageze akeneye ubufasha kuko amafaranga yose yari afite yayakoresheje amuvuza.
Ati “Nkeneye ubufasha kuku ubu narashiriwe pe kuko maze gukoresha ibihumbi bigera kuri 80 muvuza kandi urabona ko atari yakira”.
Gusa yarangije atunga agatoki ubuyobozi bw’icyo kigo cya Rambura (Filles) avuga ko ari cyo cyatumye umwana we ahuma kuko iyo kimuha uruhushya mbere bitari kugera aha hose.



















TANGA IGITEKEREZO