Umugabo uvuga ko atuye mu Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge yafashwe n’abasore babiri Nzabonimana Jean Paul na Ndibwirende Frederic bakomoka i Rusizi, bamushinja gukorana n’umutekamutwe wiyita se ubabyara, bamaze iminsi boherereza amafaranga nawe akaboherereza imishongi y’amabuye y’agaciro.
Aba basore bavuga ko mu mezi abiri gusa bahimbiwe ikinyoma cy’uko umubyeyi wabo akiriho, bamaze kohereza amafaranga arenga miliyoni eshanu (5) z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2014, mu ma saa saba z’amanywa, nibwo aba basore babiri birukankanye ndetse bafata uyu mugabo barega gufatanya n’uwiyita umutbyeyi wabo kubambura amafaranga.
Uko ikinyoma cyatangiye
Mu Kwakira k’uyu mwaka aba basore bahamagawe n’umuntu batazi ababwira ko umubyeyi ubabyara akiriho ndetse ko aba muri Casai Oriental ariko ko agiye gutahuka mu Rwanda.
Iyi nkuru ngo yateya aba basore ibyishimo batangira kujya baganira, yababwiye ko atunze byinshi birimo amabuye y’agaciro yashongeshejwe. Ibi ngo byasabaga ko azajya yoherereza abahungu be iyo mishonge bakayibika ariko bakishyura uyizanye amafaranga y’ubwikorezi (Transport).
Nk’uko Nzabonimana Jean Paul na Ndibwirende Frederic bafashe uyu mugabo babitangarije IGIHE, ngo aya mafaranga yose bayatangaga bashaka gufasha umubyeyi wabo gutahuka vuba kandi agatahukana imitungo ye yose.
Bakunze gutumwaho umugore w’Umunyekongo wabazaniraga amacupa arimo imishongi y’amabuye y’agaciro atandukanye, nabo bakamuha amadolari 1000 y’urugendo.
Muri iki gihe babaga bandikirana n’umubyeyi, yageze aho ababwira ko ari mu nzira ataha ariko abanje kohereza umwana we w’umuhungu. Haje umugore uvuga ko habaye ikibazo mu bashinzwe gucyura impunzi bamuha amafaranga akemura icyo kibazo, akihava haje undi uvuga ko uwa mbere yatekaga imitwe nawe bamwongera ikindi gihumbi cy’idolari.
Aba basore bavuga ko bari bafite icyizere kuko uyu bari bamaze kwita se, baganiraga akabagaragariza ko abazi neza ndetse akababwira no gusuhuza abo mu muryango n’abaturanyi abavuga amazina.
Bagize bati “Iki cyizere cyatumye bashiki b’uyu wiyita Papa (ba masenge) bashakisha amafaranga hasi hejuru, ndetse natwe dukora akazi k’ubwarimu , badusabye kwaka inguzanyo.”
Amafaranga ya nyuma batanze, yari itike yo gucyura uwiyise umubyeyi wabo, anabarangira aho bagombaga kujya gupimisha ya mishongi y’amabuye y’agaciro bagahabwa akayabo karenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni nde wafashwe?
Ubwo umubyeyi wabo yababwiraga kujya gupimisha amabuye i Kigali, yabahaye nimero z’umugabo ugomba kubafasha, uyu nawe akajya abaka amafaranga, bakayamwoherereza kuri Mobile Money.
Yakomeje kubaka amafaranga ntacyo abafasha, icyizere bari bafite kirayoyoka, batangira gukeka ko byaba ari ubutekamutwe, bafata inzira berekeza i Kigali kumushakisha.
Aba basore bari bamaze icyumweru bamushakisha mu mujyi wa Kigali, baje kumufata bamushyikiriza Polisi.
Uyu mugabo uvuga ko asanzwe akora akazi k’ubushoferi, ahakana ibyo akekwaho, akavuga ko nawe yahamagawe n’abantu atazi bamusaba kubapimira amabuye kandi ko atazi uwabahaye nimero ze.
Nyuma yo gufatwa, yashyikirijwe Polisi kuri Sitasiyo ya Muhima, ngo akorerwe idosiye higwa no kuri iki kirego.



















TANGA IGITEKEREZO