00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yishe umugore we amukubise ifuni

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 February 2024 saa 02:03
Yasuwe :

Umugabo wo mu mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge arakekwaho kwica umugore we, amukubise ifuni mu mutwe.

Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2024.

Abaturage bavuga ko bumvishe nyakwigendera atabaza, bamutabaye basanga umugabo we amaze kumwica, amukubise ifuni muri nyiramivumbi.

Bavuga ko uyu mugabo yakinguye amaze gukubita ifuni mu mutwe umugore we, ndetse ahita ashaka no kuyikubita abari batabaye muri iryo joro.

Umugabo umwe yagize ati “Twe twari turyamye twumva induru, tumaze kuyumva turatabara, umugabo yanga gufungura, aho afunguriye dusanga yamaze kumwica yamukubise ifuni.”

Undi mugabo yagize ati “Umuhungu tubana numvise akomanga arambwira ngo umva, numva induru y’imbwa ariko ivanzemo n’abantu, turabyuka nsanga umuntu arimo kwicira undi mu nzu tumusaba gukingura, aravuga ngo reka akingure ahita amukubita ifuni muri nyiramivumbi kuko yabonaga ko atari bubashe kumwica amunize.”

Abaturage bavuga ko bababajwe n’uburyo uyu mugabo nyuma yo kwica umugore we yashyikirijwe inzego z’umutekano arimo guseka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo Musoni Kalisa, yabwiye IGIHE ko uyu muryango nta makimbirane wagiranaga.

Ati “Nta makimbirane bagiranaga n’abantu byabatunguye uburyo yamwishe.”

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) station ya Polisi ya Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages