00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigeme: Impunzi zishyuwe miliyoni 35 nyuma y’amezi 5 zigaragambije

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 October 2014 saa 02:46
Yasuwe :

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Kigeme zigeze kwigaragambiriza ko zitishyuwe amafaranga zakoreye yo kubaka imiyoboro y’amazi muri iyi nkambi bamaze kwishyurwa miliyoni 35 bari bategereje.
Aya mafaranga asaga miliyoni 35 ku bantu 500 batangiye kuyahabwa kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014, ku bufatanye bwa COOP Rwanda, Akarere ka Nyamagabe, UNHCR na MIDIMAR.
Ubwo aba baturage barangizaga imirimo basabwaga gukora, bahuye n’ikibazo cyo kutishyurwa kubera ko COOP Rwanda yari (…)

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Kigeme zigeze kwigaragambiriza ko zitishyuwe amafaranga zakoreye yo kubaka imiyoboro y’amazi muri iyi nkambi bamaze kwishyurwa miliyoni 35 bari bategereje.

Aya mafaranga asaga miliyoni 35 ku bantu 500 batangiye kuyahabwa kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014, ku bufatanye bwa COOP Rwanda, Akarere ka Nyamagabe, UNHCR na MIDIMAR.

Ubwo aba baturage barangizaga imirimo basabwaga gukora, bahuye n’ikibazo cyo kutishyurwa kubera ko COOP Rwanda yari yarabakoresheje yahuye n’ikibazo cyo kutishyurwa imirimo y’inyongera yakoze, gusa MIDIMAR n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bemera ko iyo mirimo yakozwe koko.

impunzi n'abaturage bishyuwe amafaranga yabo barishima

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe gaherereyemo iyi nkambi, Mugisha Philbert yashimiye abaturage uburyo bihanganye bagategereza aya mafaranga.

Yagize ati “Ibyari byijejwe abaturage byakemutse, imvugo ibaye ingiro ni ibyo kwishimira; n’abaturage bakomeje kugirira icyizere ubuyobozi ko ikibazo kizakemuka, kikaba cyabonewe igisubizo.”

Umuyobozi wa COOP Rwanda, Mutagoma Felix yishimiye iki gisubizo cyatumye ashobora kwishyura abamukoreye dore ko ngo n’ubundi atari afite gahunda yo kubambura.

Yagize ati “Iki gisubizo kuri ibi bibazo bimaze iminsi, tucyakiriye neza cyane, kuko Leta yacu ihora ituri hafi cyane ngo idufashe gukemura ibibazo by’abaturage.”

Mbere yo kwishyurwa babanje gusabwa imbabazi ku bukererwe

Impunzi n’abaturage bishyuwe amafaranga yabo bishimiye ko bayabonye nubwo bayategereje igihe kinini.

Umwe muri bo yagize ati “Twishimiye ko tuyabonye, Imana itaragena ikintu ntushobora kukibona. Agiye kutugirira akamaro twari twarihebye.”

Imirimo yo kubaka imiyoboro mu nkambi ya Kigeme harwanywa isuri, yatangiye muri Mutarama 2013. Coop Rwanda yahaye impunzi akazi ko gukora muri uwo mushinga, ibishyura amezi atatu gusa ubundi ntiyongera. Aba baturage ngo batangiye kwishyuza kuva muri Kamena muri uwo mwaka amaso ahera mu kirere.

Tariki ya 5 Gicurasi 2014 ni bwo impunzi ziyemeje kwigaragambya, zifunga umuhanda winjira mu nkambi zisaba kwishyurwa; icyo gihe MIDIMAR ikaba yarabagiriye inama yo kunyura mu zindi nzira zitari iy’imyigaragambyo.

Abishyuwe ni abaturage n’impunzi bakoze imirimo itandukanye y’amaboko, hakaba hasigaje kwishyurwa abacuruzi batanze ibikoresho byifashishijwe muri iri mirimo, nabo bafitiwe umwenda w’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 35.

Kugeza ubu nta kibazo cy’ubwumvikane bucye kizwi cyaba kiri hagati ya MIDIMAR, COOP Rwanda na UNHCR, cyakomotse ku bivuzwe haruguru.

Muri Gicurasi 2013 impunzi zafunze umuhanda zisaba kwishyurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages