Ni mu kiganiro cyahuje MIGEPROF, Urwego rw’ihugu rushinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore(GMO) ndetse n’Abasenyeri muri Kiliziya Gatolika.
Iyi nama yabereye mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo kuganira no gushakira umuti ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi wa GMO, Rose Rwabuhihi yavuze ko kuba abangavu bakomeje gutwara inda zitifujwe bikomeje gukurura amakimbirane mu miryango, ndetse ugasanga ntibabashije gutegura ejo hazaza habo.
Ati” Nk’uko mwabibonye bariya ni abana bakiri mu ishuri, bamwe bari mu mashuri abanza, abandi mu yisumbuye. Uriya ni we muyobozi w’ejo cyangwa akaba muganga.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence yatangaje ko batazihanganira na gato abakomeje kwangiza ubuzima bw’abangavu, aho yasabye ubufatanye bwa Kiliziya Gatolika guhangana n’iki kibazo.
Yagize ati” Nzi neza imbaraga za Kiliziya ndetse n’uruhare igira mu myitwarire myiza y’abantu. Turabivuga tubizi, tuzi urwo ruhare rwanyu, uruhare ntagereranywa mu kubaka igihugu cyacu.”
Yakomeje kandi asobanura ko hari kwigwa uburyo abana bavutse muri ubu buryo bajya bafashwa hagapimwa ibizamini bituma ba se bamenyekana ndetse ntibavutswe uburenganzira bwo kwivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.
Muri ibi biganiro, Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, akaba ari nawe ushinzwe Umuryango muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Kambanda Antoine yavuze ko umuryango ari ishingiro rya byose, ari nayo mpamvu biyemeje gutanga umusanzu wabo mu guhangana n’iki kibazo.
Ati” Biri mu nshingano zacu kuko twemera ko umuryango ariwo shingiro ry’uburere nyobokamana n’uburere bw’umuntu. Ibibazo byinshi dufite haba mu gihugu muri rusange ndetse no muri kiliziya ni uko mu muryango haba hari ikibuze mu burere umwana ahabwa ku buryo akura hari indangagaciro atigeze amenya.’’
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, Maj. Dr Kanyankore William nawe wari witabiriye ibi biganiro yagaragaje zimwe mu ngaruka zigera ku bangavu batwara inda zitifujwe harimo gukuramo inda bishobora kubaviramo urupfu, kwiyahura, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida.



















TANGA IGITEKEREZO