Byavuzwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, mu birori byo kwihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa yabereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru guhera mu mwaka wa 1981.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko Komite Nyobozi y’Ingoro ya Bikira Mariya, yicaye isanga hari ibigomba gushyirwa ku murongo akajagari kagacibwa.

Ati “Abantu bacururiza aho babonye hose harimo n’aha dusengera, hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru twashyizeho ahantu bazajya bacururiza kandi bakabisorera kuko hazajya hacungirwa umutekano.”

Yavuze ko hari abatangiye gucuruza amashusho ya Bikira Mariya na Yezu atari yo bityo na byo bigomba gucibwa.

Ati “Ikindi ni uguca akajagari mu byerekeye amashusho ya Bikira Mariya na Yezu kuko hari iyo ubona ameze nk’Abahinde atari Yezu muzima. Twavuze ko tuzashyiraho komite ishinzwe gusuzuma ubuziranenge bwayo mashusho tugashyiraho na kashi ya Kibeho.”

Yakomeje avuga ko mu minsi iri mbere nta shusho ya Bikira Mariya cyangwa iya Yezu itariho iyo kashe izemererwa gucururizwa i Kibeho.

Musenyeri Hakizimana yavuze kandi ko mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa i Kibeho, bagiye no gushyiraho abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo.

Ati “Tuzashyiraho abihayimana b’abakorerabushake bayobore abantu, abandi tuzashyiraho ni ab’Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, kigiye gutegura bazi indimi tubahugure mu bya Kibeho; abo bo bazajya bahembwa.”

Yavuze ko n’ubwo abo bakozi bazajya bahembwa bitavuze ko umuntu uzasura Kibeho azishyuzwa amafaranga.

Ati “Ntabwo bazajya bishyura kuko bazaba baje gusenga, baje mu rugendo nyobokamana. Hari n’abaza mu bukerarugendo busanzwe tuzajya tubayobora tubigishe bafate ibyo bashaka bijyanye n’inyota yabo.”

Bamwe mu bacururiza ibikoresho by’ubuyoboke i Kibeho bavuga ko guca akajagari nabo babyishimiye kuko bizabafasha gukora neza.

Uyisabye Chantal ati “Njye mbona twagakwiye kujya muri koperative tugakora mu buryo bwiza buzwi nta kavuyo karimo.”

Kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya ku nshuro ya 37 i Kibeho byahuriranye no gutaha icyicaro cya ‘Radio Maria Kibeho’ ndetse no gusoza umwaka udasazwe w’ubwiyunge.

Abagiye i Kibeho babasha kugura ibikoresho nyobokamana uko babyifuza
Abagiye i Kibeho babasha kugura ibikoresho nyobokamana uko babyifuza
Ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuyoboke n’amashusho ya Bikira Mariya na Yezu burakorwa cyane i Kibeho
Ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubuyoboke n’amashusho ya Bikira Mariya na Yezu burakorwa cyane i Kibeho
Musenyeri Hakizimana yavuze ko bagiye guca akajagari kagaragara mu bucuruzi bw'ibikoresho nyobokamana
Musenyeri Hakizimana yavuze ko bagiye guca akajagari kagaragara mu bucuruzi bw'ibikoresho nyobokamana

[email protected]