Muri iki gihe, Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu cyumweru cyahariwe uburezi gatolika aho gifite intego zirimo kuzirikana uruhare Kiliziya ifite mu burezi bw’igihugu no kurumenyekanisha; kumva no kumenyesha bose umwihariko w’uburezi gatolika no gusangiza ibyiza byabwo.

Harimo kandi kumenya no kwita ku burenganzira n’inshingnao za buri wese, kurebara hamwe no kuganira ku byagezweho, ku bikwiye kwitabwaho, kwinegura ku bitagenda neza no gufata ingamba zikwiye; n’ibindi.

Ibiro by’Uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC, bitangaza ko muri iki Cyumweru kizasozwa kuri uyu wa Gatanu muri Diyosezi ya Kibungo, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro byahuje abayobozi bashinzwe uburezi muri Kiliziya hamwe n’ababyeyi, hafatwa n’umwanya wo gukangurira abantu muri rusange kwita ku bana bafite ubumuga ubwo aribwo bwose kuko usanga batereranwa rimwe na rimwe ntibabashe no kugezwa ku ishuri.

Muri iki cyumweru, REB yasabye Kiliziya umusanzu mu guca ikibazo cy’ubucucike bw’abana bugaragara mu byumba by’amashuri amwe n’amwe hanareberwa hamwe uko ireme ry’uburezi ritangwa muri aya mashuri rihagaze.

Kimwe mu byo Kiliziya yiyemeje igiye gushyiramo imbaraga muri iki gihe harimo guca burundu ivangura iryo ariryo ryose n’amacakubiri.

SNEC igira iti “ Ishuri Gatolika rigomba kuziririza icyitwa amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose. Koko rero kamere muntu, usanga ishaka kuduhitishamo ibintu bidafite akamaro nko kuba banyamwigendaho, kuvangura no gutonesha ari byo bibyara amacakubiri n’inzangano. Ni ngombwa ko amashuri yacu yitwararika kuri iki kintu.”

“Abanyeshuri bazatozwe gukunda bagenzi babo. Abafite ubumuga bitabweho, boroherezwe mu byo bakenera, bigane n’abandi kandi bashishikarizwe kumva ko bafite umwanya mu muryango ndetse n’umuhamagaro Imana yabahaye.”

Kiliziya Gatolika mu Rwanda igira uruhare runini mu mibereho y’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu muri rusange mu nzego zitandukanye yaba iz’uburezi n’ubuzima.

Ifite ibigo by’amashuri 1318, ibigo nderabuzima 105 n’ibitaro 9 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kuva mu mwaka wa 2008, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangije icyumweru cy’uburezi Gatolika kugira ngo ihamagarire abagira uruhare bose ku burezi kurushaho kumva neza inshingano n’uruhare by’uburezi gatolika mu Rwanda.

Muri iki cyumweru, abana bafite ubumuga bitaweho ku buryo bwihariye
Muri iki cyumweru, abana bafite ubumuga bitaweho ku buryo bwihariye
Abanyeshuri bo muri Diyosezi zitandukanye batsinze neza mu masomo yabo, barahembwe
Abanyeshuri bo muri Diyosezi zitandukanye batsinze neza mu masomo yabo, barahembwe
Ikibazo cy'ubucucike mu mashuri ni kimwe mu byo Kiliziya yasabweho gutanga umusanzu kugira ngo gishakirwe umuti
Ikibazo cy'ubucucike mu mashuri ni kimwe mu byo Kiliziya yasabweho gutanga umusanzu kugira ngo gishakirwe umuti
Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n'urwego rw'uburezi bitabiriye ibikorwa by'iki cyumweru
Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n'urwego rw'uburezi bitabiriye ibikorwa by'iki cyumweru