Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Shangi, wabereye muri Kiliziya ya Paruwasi Gaturika ya Shangi yiciwemo Abatutsi mu 1994, hazirikanwa ko haguye benshi hakarokokera bake mu bahahungiye.
Igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo ahahoze icyobo kinini bitaga Croix Rouge, kuko bajyaga kukirohamo abantu bakiri bazima bavuga ko babajyanye kubatabara.
Indi mihango yose yabereye mu Kiliziya uhereye ku gitambo cya Misa. Padiri Nzamwita Eric watanze inyigisho muri iyi misa, yavuze ko Abanyarwanda bafite ibikomere binyuranye ariko uwakoze Jenoside we afite ibikomere bikabije kuko yabanje gupfa agashaka ko n’abazima bamukurikira mu rupfu arizo nzirakarengane.
Nyiribakwe Jean Paul waharokokeye nyuma yo gutemagurwa ubwo yari afite imyaka 12, yavuze ko ashimishijwe no kwibukira abishwe muri iyi Kiliziya, kuko yatangaga ubuhamya yerekana n’aho yabaga yicaye cyangwa aryamye n’aho abicanyi babaga bahagaze.
Yagize ati “Uni umunsi w’ibyishimo kuko ari inshuro ya mbere twibukiye mu kiliziya aho imiryango yacu yaguye.” Yavuze kandi inzira y’umusaraba yahuye na yo muri iyi Kiliziya.
Yagize ati “Natemaguwe n’imipanga myinsi mu mutwe, naryamye mu mirambo, bagarutse basanga ngihumeka banjyana kuri Croix Rouge, nza kurokorwa n’uko imvura nyinshi yaguye abicanyi biruka bajya kugama imvura nsigara mu gashyamba.”
Nyiribakwe avuga ko nyuma yo kurokoka abikesha Imana, ashima n’abandi barokokeye hamwe na we kuko bamufashije mu gihe yari afite ibyo bikomere byose, ibya nyuma akaba yarabivuriwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.
Akomeza avuga ko ubu na we amaze kuba umugabo wigize kuko yarangije kaminuza, bityo agasaba urubyiruko kurenga amateka mabi yaranze u Rwanda bakamenya aho bahera bacyubaka.
Igikorwa cyo kwibukira mu Kiliziya kandi cyashimwe n’uwari uhagarariye CNLG ukorera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, Twagirumukiza Michel, washimiye intambwe itewe na Kiliziya Gatolika by’umwihariko Diyosezi ya Cyangugu.
Yagize ati “Turishimira ko Kiliziya Gatolika yemeye ko Kiliziya yaguyemo abantu itasomerwamo Misa gusa, ahubwo tuyibukiramo n’inzirakarengane zayiguyemo bifasha benshi gukira ibikomere”. Akomeza asaba ko n’ahandi byakorwa bityo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yibukije ko urugendo rukiri rurerure mu nzira yo kwiyubaka, ariko imbaraga zahagaritse Jenoside na zo ziracyahari, izi zikaba zijyanye n’imiyoborere myiza igihugu gifite.
Yavuze ko icyo abaturage basabwa ari ukumenya ko ibyakozwe ari byinshi bakabirinda kandi bakarushaho kubiteza imbere babifashijwemo no kubaka ubunyarwanda.
Uyu muhango wasojwe no gushyingura mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse.
Mu rwibutso rwa Shangi, hashyinguye imibiri y’abantu 10,074, abagera ku 8,000 nibo baguye muri iyi kiliziya no mu nkengero yayo. Ubwicanyi bukabije bukaba bwarabaye ku matariki ya 29 na 30 Mata, ari na yo mpamvu kwibuka i Shangi bikorwa ku itariki ya 30 Mata buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO