00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian azabyarira mu Bufaransa mu rwego rwo guhunga ba gafotozi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 April 2013 saa 06:02
Yasuwe :

Kim Kardashian n’umukunzi we Kanye West bafashe icyemezo cy’uko azajya kubyarira ipfura yabo mu Gihugu cy’u Bufaransa, kuko babona itegeko ryaho rirengera ubuzima bwite bwa muntu kurusha muri Amerika. Akaba kandi ahunze ba gafotozi barekereje ari benshi bashaka kuzafotora umwana we.
Amakuru urubuga rwa 7sur7 rukesha bamwe mu nshuti za hafi za Kim na Kanye west, avuga ko muri iyi minsi barimo kwitegura urugendo rwo kwerekeza mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, ari naho Kim azamara iminsi (…)

Kim Kardashian n’umukunzi we Kanye West bafashe icyemezo cy’uko azajya kubyarira ipfura yabo mu Gihugu cy’u Bufaransa, kuko babona itegeko ryaho rirengera ubuzima bwite bwa muntu kurusha muri Amerika. Akaba kandi ahunze ba gafotozi barekereje ari benshi bashaka kuzafotora umwana we.

Amakuru urubuga rwa 7sur7 rukesha bamwe mu nshuti za hafi za Kim na Kanye west, avuga ko muri iyi minsi barimo kwitegura urugendo rwo kwerekeza mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, ari naho Kim azamara iminsi isigaye ngo abyare.

Mu cyumweru gishize, Kim Kardashian yazengurutse mu Mujyi wa Paris ashakisha ibitaro bibyaza neza, n’ubwo izina ry’ibitaro yahisemo ritaramenyekana neza, umwanzuro yamaze kuwufata akaba agomba kuzabyarira muri uyu Mujyi.

Muri uyu mujyi Kim azaba azaba yihishe ba gafotozi bo hirya no hino bashaka bashaka gufotora umwana we mu gihe azaba akivuka cyangwa nyuma yaho gato.

Hari umubare munini w’abagafotozi kabuhariwe ku Isi bategerezanyije amatsiko menshi uruhinja Kim na Kanye West bazabyara.

Umwana wa kim na kanye west biteganyijwe ko azavuka hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages