00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimihurura: Gahunda yo gukangurira abaturage isuku yahagurukiwe

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 22 October 2013 saa 02:51
Yasuwe :

Kuri uyu wa mbere mu Murenge wa Kimihurura habereye igenzura, aho ubuyobozi bw’Umurenge bwasuye ibigo by’amashuri, resitora, imihanda, ingo n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, hagenderewe kureba uko isuku yifashe muri uno Murenge.
Igikorwa cyabimburiwe no gusura Urwunge rw’amashuri rwa Rugando n’Ishuri ryisumbuye rya Kacyiru, aho abanyeshuri bibukijwe za kirazira bagomba kwitaho mu kubungabunga isuku, nk’uko bita ku yandi masomo.
Izo kirazira bibukijwe zirimo Kirazira kujugunya (…)

Kuri uyu wa mbere mu Murenge wa Kimihurura habereye igenzura, aho ubuyobozi bw’Umurenge bwasuye ibigo by’amashuri, resitora, imihanda, ingo n’ahandi hantu hahurira abantu benshi, hagenderewe kureba uko isuku yifashe muri uno Murenge.

Igikorwa cyabimburiwe no gusura Urwunge rw’amashuri rwa Rugando n’Ishuri ryisumbuye rya Kacyiru, aho abanyeshuri bibukijwe za kirazira bagomba kwitaho mu kubungabunga isuku, nk’uko bita ku yandi masomo.

Izo kirazira bibukijwe zirimo Kirazira kujugunya imyanda aho ubonye hose, kirazira kunyura mu busitani, kurya udakarabye intoki, gucira aho ubonye hose, n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Nyiridandi Mapambano, yasabye abanyeshuri ko izi kirazira batagomba kuzifata mu mutwe gusa ahubwo bagomba no kuzikurikiza, bakazigisha n’abandi baba basize mu rugo, yabasabye kugira umuco w’isuku ku mubiri wabo, ku myambaro n’aho batuye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ku birebana no kubumbatira kirazira zirebana n’ishuku. Nyiridandi agira ati “Abaturage tubasaba kenshi kugira isuku aho ari ho hose. Mu mezi ane ashize ibyo twabasabye babigezeho, ariko turifuza ko hashyirwaho umwete ahantu hose hakarangwa isuku ihoraho.”

Mu byifuzo byatanzwe n’abanyeshuri harimo ko bifuza ko ku ishuri hashyirwaho gahunda ihoraho yo kubabonera amazi atetse, cyangwa se yakoreshejwemo indi miti yica udukoko dushobora kwanduza indwara, mu rwego rwo kubarinda indwara zikomoka ku mazi adatetse.

Umuturage twaganiriye na we, Kayumba Gerard, yadutangarije ko iwe isuku ari ihame. Ibi binamufasha kuba heza. Iwe mu rugo afita aho bavangurira imyanda ibora n’itabora, akaba yashimwe n’ubuyobozi.

Iyi gahunda yakomeje hasurwa aho abantu bafatira amafunguro, ubwiherero bukoreshwa n’abantu benshi, imbuga n’ubusitani. Iki gikorwa n’ubwo gikunzwe kubaho kenshi, ubu kibaye mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga igiye kubera i Kigali kuva ku wa 28 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2013, irebana ku ikoranabuhanga mu guhindura umugabane wa Afurika. Umurenge wa Kimihurura uri ku rurembo, abashyitsi bakaba bakunda kuhasohokera no kuhacumbika.

Ku mihanda muri Kimihurura hari aho bajugunya imyanda, Uruhande rumwe rujyamo ibora urundi itabora
Nyiridandi Mapambano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura aganira n'abanyeshuri kuri gahunda y'isuku
Ku nteko ishinga amategeko haratunganyijwe haba hamwe mu hatatse Umujyi wa Kigali
Ahasukurirwa ibikoresho mu maresitora n'amahoteri na ho haragenzuwe
Imyanda ishyirwa ahantu hatandukanye bitewe n'ubwoko bwayo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages