Abayobozi b’urubyiruko mu murenge wa Kimihurura baributswa ko amateka y’igihugu agomba kurinda Abanyarwanda gusubira habi, kuko ubaye ikigwari n’abamukomokaho batinya kumwitirirwa. Bityo basabwa gushyiraho urubuga rumenyekanisha ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.
Ku mugoroba wo ku wa 27 Ukuboza 2013, abayobozi b’urubyiruko mu murenge wa Kimihurura bahuriye mu Rugando, aho bateguye Inkera y’abahizi, baganirizwa kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse na Gahunda ziteganyirijwe urubyiruko mu rwego rwo guhanga umurimo ngo babone amahirwe yo kurushaho kwigira.
Mu kiganiro na Depite Bamporiki Edouard kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yagarutse cyane ku bijyanye no gusaba imbabazi bikunze kwibazwaho. Agira ati “Ndi Umunyarwanda ntimuyumvire mu izina gusa. Umuntu wumva ko yahemutse, wumva ko hari icyo atakoze yagombaga gukora, kuba waragiye guhaha abandi bari mu bihuru, kuba abandi barirukaga bahunga wowe urebera wumva ko ntacyo bikubwiye, ndetse bitanagufashe; ubu niba wumva bigutera ikidodo, ukwiye kwerura agasaba imbabazi, ipfunwe rikamushiraho.”
Depite Bamporiki akomeza atangaza ko gusaba imbabazi muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bitandukanye kure cyane n’izasabwaga igihe cy’Inkiko Gacaca, kuko icyo gihe uwemeraga icyaha agasaba imbabazi yagabanyirizwaga ibihano, kuko muri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda umuntu ku giti cye iyo yumvise umutima we umukomanga, akiyumvamo ko afite ipfunwe ry’ibyo yagombaga gukora atakoze abisabira imbabazi.
Ku birebana na gahunda yo kwihangira umurimo no kurushaho kwigira, Depite Sheikh Saleh Harerimana na we witabiriye Inkera y’abahizi y’urubyiruko rwa Kimihurura, yarusabye kwigirira icyizere, bakumva kandi bakubaha abayobozi b’igihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Depite Sheikh Saleh Harerimana agira ati “Kuba uri Umunyarwanda, wiyumvamo Ndi Umunyarwanda biza kugufasha ko ibyo uzageraho byose bigufasha kubibungabunga. Ibi biha icyizere urubyiruko cyo gutegura ejo heza. Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishyira mu bikorwa urugendo FPR yatangiye kuva ishingwa, kuko yashakaga ko Abanyarwanda bose baba umwe. Ariko kandi ni intangiriro y’urugendo, ni urugendo rw’ubuzima bw’igihugu cyacu.”
Mu rwego rwo guharanira Kwigira, Depite Sheikh Saleh Harerimana atangaza ko hateganyijwe gahunda yo kubaka ishuri ry’imyuga ry’icyitegererezo mu murenge wa Kimihurura, mu kagari ka Rugando, iryo shuri rizubakwa umwaka utaha, bityo asaba urubyiruko kuzaryitabira bagateza imbere ubumenyingiro, amafaranga yatwaraga n’abanyamahanga baza gushaka akazi mu Rwanda agume imbere mu gihugu.
Mazimpaka Patrick, uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Kimihurura, atangaza ko mu rwego rwo guharanira kwigira urubyiruko rwo mu murenge wa Kimihurura rwamaze kwishyira hamwe ruhuza imbaraga mu guteza imbere imirimo y’ubugeni, ariko kandi bagomba gushishikariza bagenzi babo kwibumbira mu makoperative.
Agira ati “Dugiye kongera imbaraga mu gukangurira urubyiruko kwibumbira mu makoperative, bahuze ibitekerezo barusheho kwiteza imbere. Twiteguye kwinjira mu ishuri bagiye kutwubakira ry’ubumenyingiro rigiye kubakwa mu murenge wacu, kandi twizeye ko Abanyarwanda bafite ubwenge bityo tukazahanga ku isoko mpuzamahanga.”
Ku bijyanye na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, atangaza ko ibiganiro bahawe byatumye barushaho gukarishya ubwenge mu mateka y’u Rwanda, kandi basanga kuba umunyarwanda ubyiyumvamo aribyo bizatuma barushaho gukunda igihugu no kugikorera.
Kayiteta Kayitare Diane, utuye mu murenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando, akaba ari n’umunyeshuri wiga amategeko, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Abanyarwanda bagombye kumva kandi bakemera ko ari bamwe mbere yo gutekereza ku moko n’ibindi bibatandukanya. Agira ati “Turi Abanyarwanda mbere y’uko tuba abo turi bo nk’ubwoko. Ubutumwa duhawe natwe tugiye kubugeza ku bandi kuko ari twe mizi y’igihugu.”
Mu rwego rwo kwigira, Kayiteta Kayitare asaba urubyiruko bagenzi kugira intumbero hari icyo bagamije kugeraho, ariko mbere na mbere buri wese akamenya icyo akeneye n’uburyo yakigera atishingikirije ku bandi we nta muganda we cyangwa se imbaraga ze yakoresheje. Abasaba guhaguruka bagakora bakareka gutega amaboko.



















TANGA IGITEKEREZO