Abatuye mu mudugudu w’ Ingeri, mu kagari ka Bibare, mu murenge wa Kimironko ho mu karere ka Gasabo, baravuga ko bamaze igihe kinini barabuze aho bimukira bitewe n’umunuko uturuka mu gipangu cyororerwamo inkoko. Ibi ngo byatumye hari n’abahinduye inzira bacagamo bavuga ko ushobora no kubatera indwara.
Mu gipangu cya Bariyo Andrew, kiri ku muhanda nyabagendwa ndetse hafi ya kaburimbo ahatuye za hoteri n’izindi nzu zicururizwamo ibiribwa n’ibindi hubatsemo inzu za senyenge, isakaje amabati yororerwamo inkoko ziri hagati ya 1000 na 1200, ariko zahoze zigera ku bihumbi bitatu.
Muri izi nzu ni ho haturuka umunuko abatuye aka gace bavuga ko ubarembeje, nk’uko byemezwa na bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batuye hafi y’iki gipangu. Sindambiwe Aloys umaze igihe kinini atuye muri aka gace, yagize ati “zimaze igihe kinini zitunukira, twabuze uko tubigenza; twatanze raporo kenshi mu muganda n’ahandi kubera iki kibazo.”
Uyu munuko ngo uba ukaze mu gihe cya nijoro no mu gihe imvura ihise nk’uko Sindambiwe yakomeje abiganirira IGIHE. Yagize ati “ yo bigeze saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi, umunuko utangira kudutera, byaba ari igihe cy’imvura byo bikaba ibindi. Umuntu abura iyo yimukira!”
Ubwo IGIHE yasuraga ahororerwa izi nkoko, umugore wa nyir’urugo yavuze ko ntacyo yabwira itangazamakuru. Yagize ati “umunyamakuru ntacyo namubwira inkoko narazirekuye ngo zigurwe.”
Gusa uyu mugore yabwiye abayobozi batandukanye barimo ushinzwe imiturire mu murenge wa Kimironko, ko izi nkoko yatangiye kuzigurisha ku buryo mu gihe cya vuba nta n’imwe izaba ihasigaye.
Ku ruhande rw’umurenge wa Kimironko, Mugemana Eddy, ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri uyu murenge, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ntako batagize uyu muryango ngo ukemure vuba iki kibazo, ariko utabyubahirije.
Mugemana yagize ati “Bakomeje kudusaba kubihanganira, tubaha igihe ntarengwa barabyemera, ariko ntibabyubahirije kuko harenzeho hafi ibyumweru bibiri.”
Yakomeje avuga ko mu mujyi nta muntu wemerewe kuhororera. Ibi kandi bisubirwamo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bibare Sibomana Etienne, wavuze ko muri aka kagari bitemewe kororeramo akurikije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, uko kibigena.
Mugemana yongeyeho ko inkoko zitera indwara zitandukanye zirimo umuze ushobora no gufata abantu. Ikindi nuko amasazi aturuka mu biraro byayo ashobora kujya ku bikoresho no ku biryo akaba yashyiraho umwanda wanduza indwara nyinshi zitandukanye. Ahereye ko igihe bahaye uyu muryango ngo ukemuye iki kibazo ariko ntugikemure ngo ntagihindutse inzu z’izi nkoko zizasenywa ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2013.
Uretse ahagenewe kororerwa, mu mujyi wa Kigali nta bworozi bwemewe gukorerwa mu ngo keretse amatungo abana n’abantu.
Umuntu kandi ushaka kororera no mu bice byagenewe ibyo bikorwa, asaba icyangombwa ndetse n’ushinzwe ubworozi mu murenge akaba abizi.



















TANGA IGITEKEREZO