Abagana Ikigo Nderabuzima cya Kimironko, mu karere ka Gasabo, bavuga ko muri serivisi bahabwa hari ibikwiye kunozwa, kuko babwirwa nabi cyangwa se bagakerezwa. Ubuyobozi bw’ivuriro bwo buvuga ko uhawe serivisi akumva atanyuzwe, hari nomero ya telefoni yanditse kuri buri muryango, bagombye kwitabaza.
Umurwayi utifuje ko amazina ye atangazwa usanzwe uza kuhivuriza washoboye kuganira na IGIHE, yavuze ko yaje kuhavuriza umwana we maze bamufata ibizamini, mu gihe yari ategereje igisubizo atangazwa nuko bamubwiye ngo azagaruke kugifata bucyeye bwaho.
Akomeza avuga ko kuza kuhivuriza muri Week-end kimwe no mu masaha akuze, nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, kubona umuganga ukwakira bitaba byoroshye.
Umugore wari ufite uruhinja yicaye ku gatebe ategereje umuganga, mu kiganiro na IGIHE yatubwiye ko mu ibyariro ry’abagore (Maternity) abanganga bakoramo buka inabi ababyeyi. Anatunga agatoki abashinzwe kwakira abantu kugera ku kazi bakerewe cyane.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kimironko, Mushatsi Joseph, mu kiganiro na IGIHE kuri telefoni, ku birebana n’uburyo bakira abarwayi bahisemo gukoresha inomero, abantu bakakirwa bakurikije uko bahageze. Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze, ngo bagirana inama y’akazi buri wa mbere, kugira ngo barebere hamwe ibiba bitaragenze neza mu cyumweru gishize bigakosorwa.
Ku baganga babwira nabi abarwayi, Mushatsi yatubwiye ko uwo iyo ngeso igaragayeho yihanangirizwa, bibaye na ngombwa ashobora kwirukanwa. Aha ariko ntiyatubwiye niba hari umukozi waba yarihanangirijwe, cyangwa se ngo hagire uwirukanwa.
Uyu muyobozi kandi amara impungenge abagana ikigo Nderabuzim cya Kimironko, ko uhawe sirivisi mbi, bashyiriweho twlwfoni bahamagaraho, kandi yanditse kuri buri muryango w’ivuriro.



















TANGA IGITEKEREZO