Kuri uyu wa Gatandatu Polisi y’Igihugu yasanze umurambo w’Umunyamerika ukomoka Massachusetts witwa Robert Francis Lafrate mu nzu yari atuyemo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko.
IGIHE iganira na bamwe mu baturage batuye muri ako kagari bavuze ko kugira ngo bamenye ko umuturanyi wabo yapfuye, byaturutse ku munuko ukabije wavaga mu rugo rw’uwo muzungo maze biyemeza guhamagara polisi ari nayo yaje gufungura urwo rugo basanga Robert Francis Lafrate wakodeshaga iyo nzu amaze hafi icyumweru apfuye.
Robert Francis Lafrate w’imyaka 63 y’amavuko akaba yari umuvugabutumwa mpuzamahanga nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturanyi be.
Amakuru y’urupfu rw’uyu Munyamereka yamenyekanye ubwo abanyerondo bari mu kazi kabo ka buri munsi batungurwaga n’umunuko, batangira gushakisha aho waba uri guturuka.
Mu rwego rwo kureba koko icyateraga uwo munuko abanyerondo basabye umuzamu w’umuturanyi wa Robert Francis ko afungura igipangu akoramo ari naho bahise babona isazi nyinshi ku idirishya ry’icyumba Robert yararagamo (uri mu gipangu cy’abaturanyi aba abona idirishya ry’icyumba cya Robert).
Polisi yahageze saa sita z’amanywa yica urugi yinjiramo ndetse ibuza uwo ari we wese kwinjira mu gihe hanze y’urwo rugo hari imbaga y’abaturage yifuzaga kumenya ikiri gutera uwo munuko.
Polisi ikaba yamaze muri urwo rugo igihe cy’amasaha abiri, aho yaje gusohoka itwaye umurambo wa Robert Francis mu modoka yabugenewe.
Umwe mu bayobozi ba polisi wari aho yabwiye IGIHE ko bajyanye umurambo ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma ndetse ko nyuma yaryo ibisubizo bazabitangariza Ambasade y’ Abanyamerika.
Mwiseneza Marie Leatitia, nyir’inzu uyu Munyamerika yari atuyemo yabwiye IGIHE ko nta kibazo cy’imibanire bagiranaga kuko yari umuntu mwiza usabana.
Mwiseneza yagize ati “Uyu Munyamerika twabanaga neza yari umuntu uganira kandi unyishyura neza nta kibazo,ntabwo twamenyaga amakuru ye ya buri munsi kuko yibanaga wenyine nta n’umukozi, yewe nta n’inshuti cyangwa abashyitsi nabonaga bamusura, naho amakuru y’uko yapfuye yo twayabwiwe n’inkeragutabara”.
Yakomeje agira ati “Icyo nari nzi ko akora ni ubuvugabutumwa kuko ari ko kazi yambwiye akora kandi natwe aha nta kimenyetso twavuga ko twumvaga kuko idirishya ry’aho yaryamaga riri ku ruhande rw’epfo mu bandi baturanyi”.
Robert yari amaze muri iyi nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiro umwaka umwe kuko yayinjiyemo tariki 27 Kanama 2013.
Foto: Thamimu



















TANGA IGITEKEREZO