Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ishyirahamwe ry’abanyarwandakazi bakora umwuga w’itangazamakuru (ARFEM), bakanguriye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi biganiro byahurije hamwe urubyiruko 400 rwo mu Mujyi wa Kigali rwibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye, ababyeyi, bibera mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara ku wa 26 Ugushyingo 2013.
Umuyobozi mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) mu biro bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge Spt Janvier Ntakirutimana, yasabye urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo. Yakomeje asaba urwo rubyiruko kujya babwira inzego z’umutekano abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge, kugira ngo habeho kurengera ubuzima bw’abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubufatanye bwa polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha (Community policing) SSP Willy Marcel Higiro, mu ijambo rye yibanze ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge zirimo uburwanyi, guta amashuri ku rubyiruko ndetse n’urupfu. Ni muri urwo rwego yasabye urubyiruko by’umwihariko kubireka kubera ingaruka bigira.
Kambanda Charles umuyobozi w’ihuriro ry’ababyeyi bafite urubyiruko rurererwa ndetse rwanarerewe mu kigo ngororamuco, kikanigisha uburere mboneragihugu cya Iwawa, yavuze ko ababyeyi bagomba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yakomeje avuga ko ihuriro ayoboye rigamije gufasha ababyeyi bagatinyuka bakarigana bagakorana na ryo, bityo bagaca burundu ibiyobyabwenge kuko bazi ububi bwabyo.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyarwandakazi bakora umwuga w’itangazamakuru, buvuga ko ibikorwa nk’ibi byo gufatanya na Polisi bahuriza hamwe urubyiruko n’ababyeyi hagamijwe gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, byanabereye mu turere twa Rwamagana na Gasabo mu mezi make ashize, biteganyijwe ko bizanakomereza no mu tundi duce tw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO