Amakuru IGIHE ikesha bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo, bavuga ko ashobora kuba yapfuye ku mugoroba w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2015.
Habyarimana wibanaga mu nzu wenyine, avuka mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
Abaturage batuye hafi y’aho nyakwigendera yari atuye bavuga ko kugira ngo bamenye ko yapfuye byabasabye kwangiza urugi ngo kuko bamuhamagaraga ntabitabe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge yabwiye IGIHE ko bakeka ko ashobora kuba yishwe n’uburwayi amaranye iminsi.
Yagize ati “ Hari undi muyobozi w’Umudugudu wa Mataba w’inshuti ye niwe wagiye kureba ejo nimugoroba uko yiriwe kuko bari bajyanye mu gitondo kwa muganga noneho ahageze asanga harakinze, nibwo we n’abandi baturage baje guca urugi basanga yapfuye.”
Yakomeje avuga ko batumijeho umuvandimwe we uri mu Karere ka Nyamasheke ndetse ko n’ubuyobozi bw’umudugudu uyu nyakwigendera yari atuyemo bwatangiye igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugira ngo ashyingurwe.



















TANGA IGITEKEREZO