Uyu mugore yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu gikorwa cy’umukwabo wo gushakisha ibiyobyabwenge yakoraga mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga 2016.
Akimara gutabwa muri yombi yatangarije IGIHE ko yemera ko yafatanywe urumogi ariko akavuga ko ari urw’umuturanyi we.
Yagize ati “ Rwose ndemera icyaha cy’uko ibi byose babimfatanye ariko uru rumogi si urwanjye, ni urw’umugabo w’umuturanyi wanjye yazanye aha ejo nijoro uretse ko ntazi neza n’ibiro byarwo.”
Uru rumogi yafatanywe rufite agaciro ka miliyoni 1,321,400 ngo bitewe n’uko agapfunyika kamwe kari kujya kagurishwa amafaranga 200.
Uretse ibiro 15 by’urumogi byari biri mu dupfunyika tw’urumogi 6607, Polisi y’u Rwanda yanafatanye uyu mugore litiro 60 z’inzoga z’inkorano.
Nyirubwite yavuze ko litiro 60 z’urwagwa rw’urukorano yafatanywe zifite agaciro k’ibihumbi 25 ndetse ko buri jerekani yari kujya ayungukaho amafaranga ibihumbi bitanu.
Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo mu gihe agitegereje gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Itegeko no 589 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda riteganya ko umuntu wese ukora cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ndetse n’amande ashobora kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri eshanu cyangwa kimwe muri ibi bihano.



















TANGA IGITEKEREZO