Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi mu Murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Katabaro mu mudugudu wa Mugina hagaragaye umugabo w’igikara utaramenyekana izina wishwe atewe icyuma mu mutima.
Amakuru dukesha Polisi y’Igihugu arameza ko uyu mugabo yishwe hagati y’amasaha ya saa mbili na saa tatu z’ijoro ariko ataramenywa izina rye.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi yagize ati:
“Nibyo yapfuye yishwe atewe icyuma twabimenye mu ma saa yine, yishwe hagati ya saa tatu na saa yine ni nabwo umugenzacyaha wacu yari ahageze”.
Yakomeje agira ati: “Abamwishe bamuteye icyuma mu gihe bari bamuhagaze hejuru. Hari umuntu wigenderaga wabahiseho abona bamuhagaze hejuru bamubonye bahita nawe bamufata bashaka kumwica bamwambura n’imyenda yose nibwo yaje kwiruka arabacika ahita abimenyesha inzego z’ubuyobozi”.
Supt Mbabazi avuga ko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, Polisi ikaba ngo yahise ibimenyesha abaturage bose mu rwego rwo kugira ngo hamenywe imyirondoro ye.



















TANGA IGITEKEREZO