00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Yaryamye ari muzima bukeye bamusanga yapfuye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 May 2014 saa 08:57
Yasuwe :

Umugabo uzwi ku izina rya Habimana Alex wari umumotari atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Kagari ka Katabaro mu mudugudu w’Akishinge yararyamye bukeye bamusanga yashizemo umwuka. Ibi bije mu gihe abaturanyi bavuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n’umugore we Banyangabose Christine.
Habimana yapfuye tariki ya 14 Gicurasi 2014 nyuma y’aho yari avuye kureba umupira, gusa bivugwa ko atari akiryama mu cyumba kimwe n’umugore we kubera amakimbirane bari bafitanye.
Aganira (…)

Aganira na IGIHE, Banyangabose Christine yemeye ko yari afitanye ubwumvikane bucye n’umugabo ariko yongeraho ko ntaho bihuriye n’uru rupfu rutunguranye.

Banyangabose yagize ati: “Ntabwo nzi icyamwishe, yego twari tuyafitanye yaryamaga mu cyumba cye nkaryama ahanjye, ni amafaranga ibihumbi 30 nari namugurije gusa ariko nta ho ibyo bihuriye n’urupfu rwe”.

Banyangabose, umupfakazi wa Habimana
Abaturanyi batabaye kwa Habimana
Urugo Habimana yari atuyemo

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi,yemereye IGIHE ko uyu mugabo yapfuye. Yasobanuye ko Habimana yagiye kuryama bugacya yapfuye, gusa ngo iperereza rirakomeje.

Yagize ati: “Ni byo yapfuye, icyamwishe nticyari cyamenyekana ariko turi gukora iperereza, nibyo yari afitanye amakimbirane n’umugore we kuko batari bakiryama ahantu hamwe ariko n’ibyo bikaba ari ibyemezo bari bifatiye ubwabo batabimenyesheje polisi”.

Umuvugizi yasoje avuga ko iperereza riri gukorwa ndetse rizakorwa neza nyuma y’imihango yo gushyingura kuko no muri iyo mihango hari ibindi rigenda rigeraho bitewe n’ibikorerwamo n’ibivugirwamo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages