00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Yatawe muri yombi akekwaho kwenga inzoga agashyiramo imbeba

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 19 June 2015 saa 07:18
Yasuwe :

Umugore utuye mu Mudugudu wa Mugina mu Kagari ka Katabaro, Umurenge wa Kimisagara Akarere ka Nyarugenge yafatiwe mu cyuho yenga inzoga agashyiramo imbaba zapfuye bamwe bagakeka ko azikoresha mu mwanya w’umusemburo.

Saa kumi n’imwe za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena, Polisi ifatanyije n’inkeragutabara ndetse n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bakoze umukwabo mu Kagari ka Tabaro, ari na bwo batahuye akabari gacururizwamo inzoga z’inkorano.

Mu gukurikirana ngo hamenyekane aho zikorerwa, ni bwo hatahuwe ibijerekani n’indobo iyo nzoga yari itazemo, basangamo imbeba zapfuye.

Izo mbeba baziyungurura bazikura muri iyo nzoga

Hategekimana Jean Claude ukora akazi k’ubukarani unasanzwe afasha uwo mugore mu kwenga izo nzoga yemereye IGIHE ko izo imbeba bafatanywe bakunze kuzishyira mu nzoga kugira ngo zizongerere ubukana.

Ati “zishyirwamo kuko zongerera inzoga ubukana n’uburyohe uretse ko bidakorwa buri munsi.”

Uwo mugore we ahakana yivuye inyuma ko ibyo uwo musore avuga, akongeraho ko izo mbeba basanze mu nzoga acuruza atari we wazishyizemo, ahubwo zaguyemo by’impanuka.

Ati “Rwose ntabwo ari byo pe! None se imbeba twazikoresha mu nzoga dute ko nanjye nzinywaho, ahubwo ni uko batabyumva n’aho ubundi izi ni izaguye muri iyi ndobo irimo inzoga bo bumva ko tuzengesha”.

Yakomeje asaba ubuyobozi ko bwamurekura bukanareka abacuruza inzoga z’inkorano bagacuruza ngo kuko kuva mu myaka irenga Itatu amaze akora ako kazi nta muntu yari yumva zateye ikibazo na gito cyangwa se ngo zimuhitane.

Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara

Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara we yasabye abaturage gufatanya n’ubuyobozi bakarwanya izi nzoga z’inkorano kuko zishobora kubatera indwara bitewe n’umwanda zikoranwa cyangwa zikorwamo.

Ati “Impamvu twatekereje iki gikorwa ni uko izi nzoga zitemewe mu gihugu ikindi kandi namwe mwabibonye uburyo zikoranwa umwanda, aho hari abanazishyiramo imbeba mu mwanya w’umusemburo”.

Yarangije agaragaza ko imwe mu mpamvu ituma muri aka Kagari ka Katabaro hagaragaramo inzoga nyinshi z’inkorano biterwa n’uko abahatuye baba mu kajagari ku buryo badapfa kumenya abantu bazenga bose.

Uretse uwo mugore watawe muri yombi, muri uwo mukwabo hanafashwe abandi bantu 26 bacuruza inzoga z’inkorano barimo abagore 7 n’abagabo 19 ndetse n’inzererezi nyinshi zimwe zitagira n’ibyangombwa bibaranga.

Bamwe mu bafatiwe mu bucuruzi bw'inzoga z'inkorano
Imbeba zireremba mu ndobo y’inzoga y’inkorano
Imbeba nyuma yo kuzikura mu nzoga zari zibeteye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages