00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinigi: Abaturiye ibirunga ntibakwiye gutungwa n’ubuhinzi gusa

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 28 November 2013 saa 09:38
Yasuwe :

Abaturiye Pariki y’Ibirunga bakwiye kongera ibikorwa bikenerwa na ba mukerarugendo nyuma yo gusura ingagi, kugira ngo amadevize baba bazanye asigare muri uyu murenge aho gusubizwa iwabo.
Ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Kinigi umwe mu mirenge ikora kuri Pariki y’ibirunga, ndetse no gukorana na bo umuganda wo gusibura imirwanyasuri, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yabibukije ko kuba baturiye ibirunga, ari amahirwe adafitwe na benshi mu gihugu.
Ati “Mufite (…)

Ati “Mufite ubutaka bwera cyane ndetse mwakira ba mukerarugendo benshi. Aya ni amahirwe mukwiye kubyaza umusaruro, kugira ngo abasura ingagi muri iyi pariki bajye babasigira no ku yandi madevize, mubagurisha imbuto n’indi mitako itandukanye nk’uduseke bakenera.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abatuye uyu murenge ko hari byinshi bamaze kugeraho, bityo bakaba bakwiye kubungabunga umutekano wabyo kugira ngo hatazagira ubasengera ibyo bigejejeho.

Ati “Abatuye uyu murenge batera imbere ku rugero rwiza. Nk’iyo wumva abantu batanu bagura imodoka zigera kuri eshanu mu mudugudu umwe mu gihe kitarenze umwaka umwe, ni ikimenyetso cy’uko uyu murenge utera imbere.”

Uretse kuba uyu murenge ari umwe mu yakira ba mukerarugendo benshi mu gihugu, ndetse ukaba ari umurenge w’icyaro, ugaragaramo amahoteli agera kuri atanu, hazwiho kwera ibirayi ndetse n’ibireti.

Cyakora umuyobozi w’intara yabakanguriye no gutekereza ku buryo bahinga imbuto, zikajya zibunganira mu gihe ibiciro byamanutse, nk’igihe cy’umwero w’ibirayi, ibishyimbo ndetse n’ibigori bisanzwe bihingwa muri uyu murenge.

Akarere ka Musanze gafite umwihariko wo kwakira byibura 80% bya ba mukerarugendo bose bagera mu gihugu, bakuruwe no kureba ingagi zo muri Pariki y’ibirunga ndetse n’ibindi byiza nyaburanga nk’ubuvumo bwa Musanze, tutaretse n’ishyamba ry’igihondohondo, ahimikirwaga abami b’u Rwanda.

Guverineri Bosenibamwe Aime, aganira n'abaturage bo mu murenge wa Kinigi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages