Abanyamuryango basobanuriwe byimbitse igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, biyemeza gufata iya mbere mu kugishyira mu bikorwa mu rwego rwo kurwanya imyubakire y’akajagari mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Inteko rusange yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2014 yari igamije kwisuzuma mu mikorere, hagamijwe kureba ibyagezweho n’intumbero nshya zo gukomeza gusenyera umugozi umwe mu kwihutisha iterambere, ndetse no guhererekanya ububasha ku mwanya w’ushinzwe imiyoborere mu muryango.
Mbere y’uko izi ngingo zo haruguru zigwa, abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI babanje gusobanurirwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, nk’uko bari basabye ko bagisobanurirwa byimbitse byimbitse.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Alphonse Nizeyimana, yasobanuriye aba banyamuryango icyo buri gace k’umujyi wa Kigali gateganyirizwa ndetse abasaba ko igihe cyose bagiye gukoresha ubutaka bakwiye kubanza kubaza icyahateganyirijwe, birinda kunyuranya n’igishushanyo mbonera bakaba basenyerwa.
Nyuma y’aya masomo, Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya, Nshimiyimana Appolinaire, yabwiye IGIHE ko abanyamuryango biyemeje gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kunoza imiturire hirindwa akajagari.
Gutura neza kandi FPR-Inkotanyi muri uyu murenge wa Kinyinya ibibonamo igisubizo cyo kurengera ubutaka kugira ngo n’abazavuka nyuma bazabubyaze umusaruro, “Ubutaka ni umutungo w’Abanyarwanda abariho n’abazavuga bityo bakwiye kwirinda icyabwangiza” nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.
Nshimiyimana yemeza ko igikorwa cyo guhugura abanyamuryango ari umusanzu ukomeye mu guteza imbere umujyi n’igihugu muri rusange, na cyane ko abahuguwe bafashe ingamba zikomeye zo kubera abandi itabaza mu guharanira imiturire inoze.
Yagize ati “Bafashe ingamba zo kurwanya imiturire y’akajagari kuko babisobanuriwe.Ikindi basobanukiwe rwose wabonaga kibateye impungenge ni uko dukomeje gutura gutya twaba turi kwiyangiriza.”
Umuryango FPR wishimira kuba waragezeho muri uyu murenge harimo kuba Koperative umurenge SACCO yarabashije kubaka inzu igerekeranye mu buryo bugezweho kandi mbere yarakoreraga mu nzu y’imbaho, kuba imihanda yo muri uyu murenge igenda ishyirwamo kaburimbo mu buryo bwihuse, irondo ry’umwuga ritanga umutekano uhamye n’ibindi.
Mu bikorwa biteganyijwe kandi harimo isoko rya Kijyambere rigiye kubakwa I Batsinda, imihanda ya Kaburimbo izakomeza kubakwa, n’ibindi.
Iyi nteko rusange kandi yabaye umwanya mwiza wo gushimira no gusezera kuri Mberabahizi Raymond Chrétien wari ushinzwe imiyoborere mu muryango akanaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, wazamutse mu ntera akajya gukorera ku rwego rw’Akarere.
Mu mpano nyinshi yahawe, Mberabahizi yashimiwe kuba yaragize uruhare runini mu iterambere ry’umuryango ndetse n’iry’Umurenge wa Kinyinya yayoboraga, nawe abashimira ubufatanye bwiza bamweretse, abasezeranya ko n’ubwo inshingano ze zagutse azakomeza kubaba hafi.
Kayihura Felix uherutse kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya niwe wahise ahabwa inshingano Mberabahizi Raymond Chrétien yari afite mu muryango FPR-INKOTANYI, na we yizeza abanyamuryango kuzagera ikirenge mu cya mugenzi we ndetse akarenzaho, yirinda gutatira igihango.


















TANGA IGITEKEREZO