00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinyinya: Imiryango 100 y’abarokotse Jenoside yafashijwe n’abanyeshuri ba Hope Kids Academy

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 10 August 2013 saa 11:29
Yasuwe :

Imiryango ijana y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ituye mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, yahawe inkunga y’ibiribwa n’ishuri Hope Kids Academy; aho abanyeshuri 20 b’iri shuri bari mu rugendo rwo gufasha abatishoboye muri uyu murenge. Mu biribwa byatanzwe harimo umuceri, Amavuta ya buto, isukari, ndetse n’ibishyimbo. Abanyeshuri 20 bateganya kiziga muri iri shuri, bifatanyije n’abandi mu rugendo rwo kujya gufasha Abarokotse Jenoside b’i Kinyinya, benshi muri bo ni (…)

Imiryango ijana y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ituye mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, yahawe inkunga y’ibiribwa n’ishuri Hope Kids Academy; aho abanyeshuri 20 b’iri shuri bari mu rugendo rwo gufasha abatishoboye muri uyu murenge. Mu biribwa byatanzwe harimo umuceri, Amavuta ya buto, isukari, ndetse n’ibishyimbo.

Abanyeshuri 20 bateganya kiziga muri iri shuri, bifatanyije n’abandi mu rugendo rwo kujya gufasha Abarokotse Jenoside b’i Kinyinya, benshi muri bo ni abanyeshuri bahoze biga ku yandi mashuri muri Kigali, ubu bakaba barimukiye mu ishuri rya Hope Kids Academy.

Indi ntego y’uru rugendo rw’aba banyeshuri nk’uko umuyobozi waryo Isa Gokturk Yilmaz abivuga, kwari ukugira ngo bagaragarizwe umumaro n’uburyo ari ngombwa gufasha, ndetse no kwibuka bene bariya bantu baba bafite ibyo bakennye by’ibanze, cyane cyane abasizwe iheruheru na Jenoside.

Uyu muyobozi w’ishuri avuga ko iki gikorwa cyari cyiza cyane, kandi ari ingenzi kuko yabonye ko byashimishije abafashijwe.

Ati “Uru rugendo rwari rugufi ariko rwagize umumaro, kuko rwageze ku ntego zarwo. Benshi mu baturage bafashijwe n’abari bahari, bagaragaje ibyishimo birenze, babona ukuntu abana bo mu mashuri abanza bagira uruhare mu bikorwa byo gufasha.”

Uyu muyobozi avuga ko ishuri riteganya gukora ibikorwa nk’ibi mu bihe by’ahazaza, kuko bene ibi biri no mu ntego za rino shuri no mu mahame rigenderaho, rigomba guhora rigira uruhare mu gufasha no guteza imbere abagize umuryango w’aba barituriye.

Rwandan-Turkish International Schools, HOPE KIDS ACADEMY, iherereye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo. Ushobora kurisura ku rubuga rwaryo www.rtischool.com cyangwa ukeneye ibindi bisobanuro kuri ryo ukandika kuri e_mail yaryo: [email protected] / [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages