00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kinyinya: Urubyiruko rwiyemeje kugoboka incike za Jenoside

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 18 April 2015 saa 06:09
Yasuwe :

Urubyiruko rusaga 30 mu mu Mudugudu wa Akaruvusha mu Kagari ka Gacuriro ho mu Murenge wa Kinyinya rwiyemeje kubera “abana” abakecuru Jenoside yagize incike batuye mu Kagari ka Gasharu na Murama mu Murenge wa Kinyinya.

Uru rubyiruko rwabyiyemeje muri iki cyumweru ubwo rwajyaga kubasura rubashyiriye inkunga rwari rwateguye igizwe n’ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, kawunga, ubuto, isukari n’isabune.

Uru rubyiruko rwiyemeje kubaba hafi nkuko byemezwa na Ngabonziza Lyevin urukuriye muri uyu mudugudu. Yagize ati “Twafashe imiryango itandatu y’incike tuyigenera urubyiruko ruzajya ruyisura kenshi rukayifasha kenshi mu gihe rubonetse kandi rukayikurikiranira hafi.”

Urubyiruko ruzajya rwita kuri uyu mukecuru

Yavuze kandi ko imbaraga urubyiruko rwakoresheje rusenya igihugu igihe kigeze ngo zikoreshwe mu byiza, rucyubaka niyo mpamvu ngo biyemeje kubera abandi urugero.
Aba bana bazajya bababa hafi cyane mu gihe cy’ikiruhuko kubera ko abenshi ari abanyenshuri, ariko nibaboneka babafashe mu mirimo n’ibindi.

Ngabonziza yongeyeho ko buri mukecuru yahawe abana batanu. Uru rubyiruko kandi rurahamagarira abagiraneza kujya basura aba bakecuru akenshi usanga bafite ibibazo byihariye ko baba bonyine kandi kubasura babashyiriye n’inkunga ku babishoboye ntibikorwe gusa mu gihe cyo kwibuka gusa, kikaba ari n’icyifuzo cy’aba bakecuru.

Nyirahuku ubagira inama umusaza uri hagati, Gitifu w'akagari umwegereye, abakecuru n'abana

Aba bakecuru bahurije ku gushima uru rubyiruko n’igitekerezo rwiza cyagize cyagombye kubra urugero n’abandi bose. Bavuze kandi ko bibongera imbaraga zo kubaho. Kuri uru rubyiruko rwo ngo n’imbaraga nshya zongera gutuma biyumva nk’ababyeyi hirya y’ababahekuye batabibifurizaga.

Nyirahuku Antoine, umusaza akaba n’umukuru ureberera uru rubyiruko yavuze ko ari igikorwa cyiza bahisemo gutoza uru rubyiruko ngo bite ku bakuze kandi ko kizahora gitozwa ababyirukira muri uwo mudugudu.

Ubuyobozi bw’akagari ka Gasharu bwo busanga urubyiruko rw’u Rwanda rukuriye mu bikorwa nk’ibi yaba ari inzira nziza yo kugira abayobozi bazakomeza kugeza igihugu aheza.

Ngabonziza Ukuriye urwo rubyiruko

[email protected]

twitter :@NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages