Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019 ubwo abahanga mu by’imiti mu Rwanda, bizihizaga umunsi mpuzamahanga wabahariwe wabaga ku nshuro ya 10. Uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuti ukwiye kandi uboneye kuri bose.”
Hari nyuma yo gutanga ikiganiro mbwirwaruhame hamwe n’abahanga mu by’imiti, barimo Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda, (Rwanda FDA), Dr Karangwa Charles.
Davité avuga ko mu myaka 50 Kipharma imaze igeze mu Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kurokora amagara y’abanyarwanda benshi barimo abana n’ababyeyi.
Yagize ati “Ntekereza ko twakijije ubuzima bw’abantu benshi, twatabaye ubuzima bwa miliyoni nyinshi z’abanyarwanda. Twakijije abana n’ababyeyi. Ubwo twazaga mu 1969 twari farumasi ebyiri zonyine, twakomeje kuba ku isonga mu gutanga imiti kandi abantu ibyo barabizi.”
Kugeza ubu Kipharma ifite amashami ane mu Rwanda, yose akaba abarizwa mu Mujyi wa Kigali. Davité avuga ko bafite intego zo kwagura ibikorwa byabo bakagera no mu tundi duce tw’igihugu.
Ati “Turashaka gukomereza kubyo twakoze tugakomeza kuba ku isonga ry’abatanga imiti. Turashaka kandi no kwagura amarembo tukajya no mu bindi bice by’igihugu kuko u Rwanda atari Kigali gusa.”
Farumasi ya Kipharma yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1969, itangizwa n’umutaliyani witwa Vittoro Davité. Yaba ari Giancarlo Davité uyobora Kipharma kuri ubu na Giovanni Davité, umuyobozi wungirije, bose bakomoka kuri Vittoro Davité, wayitangije mu myaka 50 ishize.
Yahawe igihembo n’abahanga kiyishimira kuba yaragize uruhare rukomeye mu kuzamura umwuga w’abahanga mu by’imiti, mu myaka 50 yose imaze.
Kipharma ni imwe muri farumasi imaze kubaka icyizere mu banyarwanda cyo itanga imiti yizewe kandi yemewe. Urugero ni imiti y’uruhu ikorwa n’uruganda rwa Sebamed. Uburyo imiti ibikwamo ni kimwe mu byo Kipharma ishimirwa dore ko iba yagiye itumizwa hirya no hino ku Isi.
Mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, KIPHARMA yamuritse ku bahanga mu by’imiti, bimwe mu bikoresho bikenerwa mu buzima nk’ibyo kwa muganga bitandukanye, amavuta ya Sebamed na Bio Oil, ibikoresho by’ababana n’ubumuga n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO