00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiramuruzi: Gitifu w’Umurenge yataye ku munigo uw’Akagari

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 August 2013 saa 10:56
Yasuwe :

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi yataye ku munigo uw’Akagari ka Gakenke, ubwo yamwirukanaga mu biro undi akabitsimbararamo. Ibi byabaye nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahaye amanota make umuyobozi w’akagari, ariko akarere kakanga kumusezerera; bikubitiraho ko hari n’ikiganiro cyanyuze kuri Radio Izuba havugwa ibitagenda neza mu murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga Joseph, yazindukiye ku biro by’Akagari ka (…)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi yataye ku munigo uw’Akagari ka Gakenke, ubwo yamwirukanaga mu biro undi akabitsimbararamo. Ibi byabaye nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ahaye amanota make umuyobozi w’akagari, ariko akarere kakanga kumusezerera; bikubitiraho ko hari n’ikiganiro cyanyuze kuri Radio Izuba havugwa ibitagenda neza mu murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga Joseph, yazindukiye ku biro by’Akagari ka Gakenke ku wa 16 Nyakanga 2013 ahagana saa moya n’iminota mike za mugitondo, yinjira mu biro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari, ahita amuta ku munigo amusaba ko atanga imfunguzo z’ibiro atazimuha akamumaramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakenke, Kayumba Charles mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kuva yagera muri ako kagari atigeze arebana neza na Munyaburanga, ndetse na Raporo zagombaga kugera mu kagari zanyuzwaga k’umukozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Gakenke akaba ariwe uha amabwiriza umukuriye.

Kayumba yagize ati “Munyaburanga kuva ngeze mu kazi ntiyanyibonagamo, ku buryo n’amabwiriza yose ajyanye n’umurimo nkora yanyuzwaga ku mukozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari nyobora akaba ari we uza kumbwira ibigomba gukorwa. Ikindi ni uko uwo anyuraho mu kuvuga ibikenewe mu kagari ni we wari umuyobozi w’agateganyo wako, akaba yarakomeje gukora na we ku buryo hari na Raporo zatangwaga zidafite kasha n’umukono wanjye, Munyaburanga akazakira, nabimubaza akanca amazi. Ariko kubera ko nifitiye ubumuga nahisemo gutuza, nubwo bitanyoroheye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakenke atangaza ko ikibazo yakigejeje imbara y’Ubuyobozi bw’Akarere, bakabunga ariko ku kibazo cy’amanota ntacyo bigeze bagikoraho. Agira ati “Ku itariki 15 Nyakanga, ubuyobozi bw’Akarere bwacyinjiyemo mu mizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa anshinja kuba ngo mfite ingengabitekerezo ya Jenoside. Yabajijwe gutanga ibimenyetso ariko nta na kimwe yagaragaje.”

Akomeza avuga ko we ubwe atababaje n’ibyo bamugerekaho ahubwo ari iteshagaciro yakorewe mu biro, ubwo yanigwaga agasohorwa umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge amubwira ko amwirukanye. Ikindi ni uko amabwiriza amureba ayagezwaho n’umukozi uri munsi ye yakabaye ayagezwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge nta wundi binyuzeho.

Uwingabiye Theophila, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gakenke, twashatse kumubaza ibirebana n’impamvu yaba atanga raporo ku munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge uw’Akagari atabizi, adusubiza agira ati “Nta makuru nemerewe gutanga, nta n’icyo nabatangariza, ibyo ntibindeba.”

N’ubwo twe yanze kugira icyo adutangariza, mu kiganiro yatanze kuri Radio Izuba yagaragazaga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakenke na we akoramo adakora neza. Icyo kiganiro cyahise ku wa 25 Kamena 2013, cyabaye intandaro yo gufatwa mu mashati k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakenke.

Umuyobozi w’Akarere na Gitifu w’Umurenge ntibahuza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga Joseph, mu kiganiro twagiranye kuri telefoni, yadutangarije ko nta kibazo kiri hagati ye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakenke. Yagize ati “Umukozi tubanye neza nta kibazo. Ubu arakora neza ni umukozi nk’abandi. Ibyo kuvuga ko namukubise nta byo nzi kandi sinanabikora.”

Ku kirebana n’uko raporo ziva ku kagarai zijya ku murenge kimwe n’izituruka ku murenge zinyura ku mukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gakenke, Munyaburanga yadutangarije ko ibyo bitabaho. Ati “Raporo zose nzihabwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari. Ntibishoboka ko nanyura ku wundi mukozi kandi ubisihinzwe ari mu kazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise mu kiganiro na IGIHE kuri telefoni yadutangarije ko ikibazo cyabagezeho bashyiraho itsinda rikurikirna icyo kibazo, basanga bitarabayeho. Agira ati “Twashyizeho itsinda ribikurikirana, tubaza n’abo Kayumba yatanzeho abahamya, ariko twasanze ibyo kumukubita bitarabayeho. Hari na raporo yakozwe ibyo byose turabifite.”

Ku kirebana n’uko raporo zinyuzwa k’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari, Ruboneza yagize ati “Uwo musore Kayumba ntaboneka ku kazi, ubwo rero Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge ibyo akeneye abisaba umukozi uba uhari. Ikindi ni uko Kayumba akora akazi uko ashatse kandi agasuzugura Umukuriye.”

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gakenke twashoboye kuganira ku mikoranire hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi n’uw’Akagari ka Gakenke, badutangarije ko bitameze neza. Ku birebana n’igihe uwo muyobozi w’akagari yaba agerera ku kazi, badutangarije ko igihe cyose bamushakiye bamubona, kandi n’iyo atabonetse abaha umunsi azabafashiriza mu bibazo bafite.

[email protected]

Gitifu w'Umurenge n'uw'Akagali mu biro mu bwumvikane buke

Igishushanyo cya Kabandana Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages