Nyuma y’inkuru yahise ku wa 6 Kanama 2013, igaragaza itabwa ku munigo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakenke, mu murenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo, Inama Njyanama y’Umurenge wa Kiramuruzi yateranye, mu byo yasuzumye harimo n’icyo kibazo.
Kuri iki gicamunsi tariki ya 8 Kanama 2013, Inama njyanama y’Umurenge wa Kiramuruzi yateranye, Perezida wayo Niyonziza Felicien mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko hari byinshi mu murenge byagombaga kwigwa, ariko ikibazo cya Kayumba Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakenke na cyo cyari ku murongo w’ibyigwa.
Tumubajije icyaba cyavuye muri iyo nama yatubwiye ko imyanzuro itaratangazwa. Ku birebana n’imyitwarire ya Kayumba ndetse no kuba avuga ko yahohotewe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Niyonziza Feilicien yagize ati “Uriya musore ibyo avuga ntituzi iyo byakomotse. Ikibazo twaragikurikiranye, tunamugira inama kubera imyitwarire ye itari myiza ariko ntashaka guhinduka.”
Ku kibazo cy’abo bayobozi bombi bivugwa ko bagaragaje imyitwarire itari myiza, Niyonziza yatubwiye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke ikibazo cye cyizweho mu nama Njyanama eshatu.
Mu myanzuro y’iyo nama tutashoboye gutangarizwa, hemejwe ko ikibazo cya Kayumba Charles kizakurikirananwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.
Amakuru yizewe atugeraho, ni uko iyo nama yari iyobowe na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kiramuruzi, Rugengamanzi Emmanuel, na ho umwanditsi wayo aba usanzwe ari Perezida. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bose bari bayirimo nk’indorerezi.



















TANGA IGITEKEREZO