00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abagabo babiri bafatanywe ibiro hafi 200 by’urumogi

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 5 July 2014 saa 06:34
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu kuwa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga yafashe imifuka ine y’ urumogo rupima hagati y’ibiro 150 na 200, rufatirwa mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, rwari rutwawe mu modoka y’ikamyo yaturukaga muri Tanzania yerekeza i Kigali.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Volvo ifite pulake T257BRX yafashwe saa mbii na mirongo ine z’ijoro, yari itwawe na Barthazar Paulo w’imyaka 29 ari kumwe na kigingi we, Adam Abdallah Hussein w’imyaka 25, ukomoka muri Somalia.
Nk’uko byatangajwe (…)

Urumogi rwafashwe

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Supt Benoit Nsengiyumva, ngo amakuru y’aba bantu yatanzwe n’abaturage bamenyesheje Polisi y’Igihugu ko hari abantu batazwi bazanye imifuka kuri moto, hanyuma bakayipakira iyo modoka.

Supt Benoit Nsengiyumva yashimiye imikoranire myiza abaturage bafitanye na polisi, ari nayo yatumye aba batabwa muri yombi.

Abasore bafatanywe urumogi

Nyuma yo gutabwa muri yombi, aba basore, imodoka ndetse n’urumogi bahise bacumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, aho bategereje gushyikirizwa ubutabera.

Mu gihe ibyaha bakurikiranyweho byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu byabahama, igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kibateganyiriza igihano cy’igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500. Iri tegeko riteganya kandi ko ibi bihano byikuba kabiri, mu gihe ibyaha byakozwe mu buryo mpuzamahanga.

Imodoka yari itwaye urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages