00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abangirijwe n’umuhanda Kayonza-Rusumo bagiye kwishyurwa nyuma y’imyaka umunani

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 July 2026 saa 10:20
Yasuwe :

Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yemereye ingurane y’amafaranga angana na miliyoni 17.5 Frw abaturage 31 barimo bane bari bamaze igihe kinini bishyuza imitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo ryabaye mu myaka umunani ishize.

Ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2026 nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yateranye yemeza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2026/2027 ingana na miliyari 38 Frw.

Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 16.2 Frw azishyurwa abaturage bane bari bamaze imyaka hafi umunani bishyuza ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo.

Hari kandi abandi baturage 27 bazishyurwa miliyoni 1.3 Frw biturutse ku mitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo gutunganya imiyoboro yo kuhira mu mirenge ya Nyamugari na Mahama.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof Kabera Callixte yavuze ko bahisemo kwemeza ayo mafaranga kugira ngo ahabwe abaturage nk’ingurane kuko ibikorwa byabo byangijwe n’ibikorwaremezo.

Yavuze ko bizeye ko kwishyura aba baturage bizatuma imirimo ikorwa neza kandi ikagirira benshi umumaro.

Kuri ubu Akarere ka Kirehe kazakoresha ingengo y’imari ya miliyari 38 Frw mu mwaka wa 2026/2027, ni mu gihe uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba tuzakoresha miliyari 307 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe, Ndahiro Richard ubwo yashyikirizwaga ingengo y’imari na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Kabera Callixte

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages