Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Nyamikoni mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Nsengimana Janvier, yabwiye IGIHE ko aba baturage 15 bajyanywe mu bitaro barimo bane barwariye ku bitaro bya Kirehe n’abandi 11 barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama.
Ati “Hari umuturage usanzwe ari umurokore yenze umutobe awushyira mu rugo abo mu muryago we banywaho haza n’abaturanyi banywaho bwagiye gucya ejo abantu 11 bamaze kuremba bajyanwa kwa muganga nyuma n’abandi bagenda bajyanwayo baza kugera kuri 15 barimo bane bari kuvurirwa ku bitaro n’abandi 11 bari ku kigo nderabuzima.”
Gitifu Nsengimana yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye guhumana k’uwo mutobe kuko uwawenze avuga ko yakoresheje ibitoki byo mu rutoki rwe. Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kunywa ibintu batazi inkomoko yabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!