Izo nka zatanzwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, ku rwego rw’Igihugu uyu munsi ukaba wizihirijwe mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe.
U Rwanda rwawizihije ku nshuro ya 17 aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga iti "ibikorwa byacu nibyo shingiro ry’ejo hazaza, birashoboka kugira isi izira inzara mu mwaka wa 2030”.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda bari imbere mu gihugu , abanyarwanda baba muri Kenya bakaba batanze inkunga y’Inka 10 zihaka zitezweho kuzamura imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kurwanya imirire mibi cyane cyane mu bana.
Akarere ka Kirehe kakaba kagifite abana 29% bafite ikibazo cy’igwingira mu gihe mu Rwanda hose abana bafite ikibazo cy’igwingira bangana na 35%.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr.Mukeshimana Gerardine yashimiye cyane abanyarwanda baba muri Kenya boroje bagenzi babo, akomeza avuga ko leta yifuza ko buri munyarwanda yagira imirire myiza biciye muri iyi gahunda ya girinka, aho umuturage abona amata n’ifumbire.
Minisitiri Mukeshimana yasabye kandi ababyeyi guhagurukira ikibazo cy’imirire mibi mu miryango kuko aricyo gitera igwingira ry’abana abasaba kukitaho cyane bakakirandurana n’imizi muri Kirehe.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere n’ubukungu Nsengiyumva Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko bishimiye cyane izi nka kuko zije gufasha abaturage kubakura mu bukene.
Ati “Turashimira cyane abanyarwanda baba muri Kenya bafashije abaturage bacu, izi nka twiteze ko zigiye gufasha abaturage kwikura mu bukene bakanarushaho kurwanya imirire mibi kuko bagiye kunywa amata, bakanabona ifumbire tukaba tubasaba kuzazifata neza kandi zikabagirira umumaro."
Nyiramugwera Oliva w’imyaka 48 uri mu cyiciro cya Kabiri cy’ubudehe wahawe inka yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane inka yahawe akaba ahamya ko igiye kumuhindurira ubuzima.
Ati “Nishimye cyane kuba nahawe inka ndizera ko nimpa amata nanjye nzabyibuha nkamera neza, ubundi nanywaga igikoma gusa ariko ubu ngiye kujya nywa n’amata ndizera ko njye n’abana banjye tugiye kumera neza ikindi nishimiye ko ngiye kuzabona ifumbire ."
Akarere ka Kirehe gafite intego yo koroza abaturage 800 muri uyu mwaka biciye muri gahunda ya girinka. Girinka ni gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2006 aho ifasha abanyarwanda kwikura mu bukene mu gihugu hose hakaba hamaze gutangwa inka ibihumbi 331 863.



















TANGA IGITEKEREZO