Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yabwiye RBA ko icyo kigage cyari icy’umugabo wagiye guhemba umwana, bakinyoyeho bose bagize ikibazo cyo gucibwamo ariko ntiharamenyekana icyabiteye.
Yagize ati “Umugabo yenze ibigage ashaka kujya guhemba umukobwa we, abakinyoye bose bagiye ikibazo cyo gucibwamo no kuruka hanyuma bagezwa kwa muganga mu Kigo nderabuzima cya Gahara, abari bamerewe nabi cyane 15 bagejejwe ku Bitaro bya Kirehe.”
Yavuze ko muri abo, 45 baravuwe bahita bataha, abandi bashobora gutaha kuri uyu wa Mbere.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko n’uwenze icyo kigage n’abana be bose bari mu barwayi.
Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko bafasheho ikigage gike kijyanwa muri laboratwari kugira ngo hamenyekane niba ari umwanda cyangwa ikindi cyaba cyabiteye.
Nubwo hataramenyekana icyateye icyo kibazo, Meya yasabye abaturage kwita ku isuku no gukora ibintu bfitei ubuziranenge.
























TANGA IGITEKEREZO