Aba bayobozi batawe muri yombi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabigega, uhagarariye Dasso muri aka kagari ndetse n’umunyerondo w’umwuga.
Ibi byabaye nyuma y’uko umunyerondo w’umwuga muri ako kagali afashe umuturage wo muri aka kagari witwa Ndimurukundo Jean de Dieu akamukubita bikamuviramo no gukomereka.
Nyuma yo gukubitwa ndetse no gukomeretswa aho kujyanwa kwa muganga ngo avurwe ndetse n’uwamukubise akurikiranwe, yajyanywe iwe mu rugo .
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’akagali n’umuyobozi wa Dasso ngo bafashije uwari umaze gukibata uyu muturage, uwakubiswe bamujyana iwe mu rugo aho kumugeza kwa muganga.
Kuri umunyerondo wafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake naho abandi bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara uri mu kaga.
Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Murangira B. Thierry, yasabye abayobozi kwirinda kwihanira ahubwo bakuzuza inshingano zabo zo gukemurira abaturage ibibazo.
Ati “Turasaba abayobozi kwirinda kwihanira, ahubwo bagafasha abaturage bakabakemurira ibibazo.”
Gukubitwa no gukomeretsa ku bushake n’icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda. Iyo abihamijwe n’urukiko, uwagikoze agahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’amande ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni imwe.
Uwirengagije gutabara uri mu kaga ahanishwa hagati y’igifungo cy’umwaka umwe n’imyaka itatu, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 300 na 500 Frw.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!