Mu murenge wa Nyamugari, hamaze gupfa abagabo babiri bishwe n’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro gakondo, kakomerekeje n’abandi batatu mu murenge wa Mahama, kiba n’inka z’abaturage.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais, ku murongo wa telefoni na IGIHE, yavuze ko aka gatsiko kitwaje intwaro za gakondo zirimo imyambi y’ingobe, amatopito n’amacumu, katangiye ibikorwa by’ubwicanyi mu kwezi gushize ku ya 21 Mata 2013, mu murenge wa Nyamugari, bica abaturage babiri, na ho mu wa Mahama bakomeretsa batatu.
Yavuze ko kamaze amezi abiri mu gishanga gihana imbibi n’igihugu cya Tanzania n’ikiyaga cya Gatari, bakaba babamo bashaka amafi no kwica inyamaswa bakagurisha amahembe yazo muri Tanzania. Yavuze ko igikorwa cyo kubashakisha gikomeje.
Murayire yagize ati “Nyuma y’ibikorwa bibi, abafashwe bashyikirijwe Polisi, ibakorera dosiye ku buryo uy’umunsi bitabye urukiko kandi harimo uwemera icyaha.”
Supt. Semuhungu Christophe umupolisi ushinzwe gutanga amakuru mu Ntara y’Iburasirazuba, ku murongo wa telefoni yatangarije IGIHE ko bamaze gufata abantu 10 bakekwaho ubugizi bwa nabi bwahitanye abagabo babiri.
Yavuze ko aka gatsiko kari katangiye gusambanya abagore ku ngufu, kumena amazu, kwiba inka bakazibaga ndetse n’izindi zikambutswa umupaka zerekezwa muri Tanzania byose bakabirora nijoro.
Supt. Semuhungu atanga ubutumwa ahumuriza abaturage ko umutekano uhari. Bafatanyije n’inzego z’umutekano hamwe n’abaturage barakomeza gushakisha abandi baba batarafatwa. Arasaba abaturage gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe hakiri kare, no kuvuga uwo bakeka yaba uwo muri ako gace ndetse n’uwo batamenyereye babona ko ashobora guhungabanya umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO