00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Bakemuriwe icyatumaga bamwe bajya kwivuza magendu muri Tanzania

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 9 May 2015 saa 08:07
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Nyankurazo mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kirehe, batangaza ko ivuriro riciriritse rya nyankurazo (Poste de Sante) begerejwe rizatuma bivuriza hafi, rinatume kandi bamwe badasubira kwivuza magendu muri Tanzaniya.

Iri vuriro ryuzuye ritwaye miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda hakaniyongeraho imiganda yakozwe n’abaturage bashyiraho imbaraga zabo kugira ngo ryuzure.

Abaturage bo muri uwo Murenge by’umwihariko abo mu Kagari ka Nyankurazo bavuga ko bakoraga ingendo zingana n’ibirometero 12 bajya kwivuza mu Murenge wa Nyamugari bahana imbibi, bitewe n’uko ikigo nderabuzima cy’Umurenge wa Kigarama cyubatswe i Musenyi mu birometero 30 uvuye muri aka Kagari (ka Nyankurazo).

Nibishaka Jean d’Amour umwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyankurazo avuga bishimiye iryo vuriro bubakiwe, kuko rizabafasha kwivuriza hafi yabo.

Yagize ati “Ntituzongera gukora ingendo ndende tujya kwivuza kuko twegerejwe ivuriro hafi yacu, dore ko kubera gutinya gukora ingendo twajyaga hakurya aha muri Tanzania tukagura imiti ya magendu, ugasanga na yo ntacyo itumariye.”

Muzungu Gerard Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Dr Dushime, bari hamwe n'abahagarariye ingabo muri ako Karere

Gatondimana Marisiyana we uvuga ko nta mugore uzongera kubyarira mu rugo, yagize ati “Ababyeyi iyo wabaga uri ku bise wagorwaga no kugera kwa muganga ukabyarira mu rugo rimwe na rimwe hakaba n’abapfa.”

Uwingabire Seraphine we avuga ko hari ubwo abana baremberaga mu rugo na bo bakaba bapfa kubera kubura uburyo bwo kugezwa kwa muganga.

Yagize ati “Ubusanzwe gutega moto tujya ku kigo nderabuzima mu gihe cy’ijoro byaduhendaga, ukaba wakwishyuzwa amafaranga 4000 yo kugenda gusa, urumva ko ari menshi ku muturage utuye muri aka gace abadafite ubwo bushobozi hari ubwo abana babo bapfaga.”

Dr Dushime Theophile Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange, yatangaje ko iki kigo cyubatswe muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, aho iteganya ko nyuma y’umwaka umwe nta muturage uzaba agikora urugendo rurenga ibilometero 15 ajya kwivuza, ibi ngo bikazagerwaho ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’ibanze.

Iri vuriro ryubatswe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), umuryango Inshuti Mu Buzima: Partners In Health, Akarere ka kirehe ndetse n’abaturage.

Abaturage bari bakeneye igikorwa remezo nk'ivuriro ari na yo mpamvu batanze umusanzu ufatika ngo ryubakwe
Ivuriro muri aka gace ryari ritegerejwe igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages