Kanani Jean w’imyaka isaga 60 utuye mu mudugudu wa Kamombo mu Kagari ka Kamombo mu Karere ka Kirehe, muri Gicurasi 2015 ni bwo umwe mu baturanyi be yarumwe n’imbwa, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Kamombo ari kumwe na DASSO baza kumutwara bamubwira ko imbwa ye yariye umuntu.
Kanani yagize ati “Ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Kamombo witwa Munyaneza yankoreye ibintu bidakorwa, ategeka ko bamboha amaboko n’ikiziriko arangije anyicaza hasi bankikiza intumbi y’imbwa bakuye mu kinani (ikimoteri).”
Uwo musaza akomeza avuga ko iyo mbwa yari iy’umugabo witwa Serugendo, ati “Imbwa bavuga ko yariye umuturanyi na yo si iyanjye barambeshyera kuko nta mbwa ntunze maze imyaka irenga itanu.”
Kutamenya gusoma byatumye asinyira kwishyura akayabo k’amafaranga...
Kanani akomeza avuga ko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza ku kagari yanditse urwandiko akamutegeka kurusinya atamubwiye n’ibyanditseho.
Ati “Yanditse urupapuro antegeka gusinya, mubaza icyo nsinyira aranyihorera akancira mu maso, ariko kubera ko bari bankoreye ibya mfurambi naremeye ndasinya.”
Akomeza avuga ko bamubwira ko agomba kwishyura ibihumbi 200 uwo muntu warumwe n’imbwa yatanze yivuza, ariko abasubiza ko atayabona, abaturage bari aho bamusabira imbabazi yishyura ibihumbi 55.
Akomeza avuga ko yafungiwe mu nzu iri hafi y’ibiro by’akagari, umugore we yamugemurira bakanga ko amuha ingemu.
Amaze kwishyura baramurekuye arataha ku munsi wakurikiyeho na bwo ngo baje kumufata bamujyana ku Murenge wa Mahama.
Agezeyo ategekwa na none gusinya urwandiko rwanditse n’ushinzwe imibereho myiza mu Kagari ka Kamombo hamwe n’undi mukozi wo ku Murenge wa Kanani atabashije kumenya izina.
Nyuma yo gusinya ngo yatunguwe no kubwirwa ko noneho agomba kwishyura ibihumbi 310, mu gihe uwarumwe n’imbwa we avuga ko yivuje ku bihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.
Kanani Jean akaba asaba kurenganurwa ngo kuko aya mafaranga yishyuzwa atayabona.
Ubuyobozi bw’umurenge buhakana ibyo Kanani avuga...
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mahama Iragaba Felix, yatangarije IGIHE ko uyu musaza ibyo avuga ari ugukabya.
Ati “Na we yarakabije, urumva umuntu bamukikiza imbwa yapfuye koko. Ibyo guhakana ko imbwa atari iye ntaho hihuriye kuko agira imbwa nyinshi.”
Iragaba akomeza avuga ko umuturage iyo yakosheje ahanwa mu bundi buryo , ariko ntawamuhanisha gukikira imbwa yapfuye, kandi ngo iyo biba byarabaye aba yarabimenye.



















TANGA IGITEKEREZO