00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Hatangijwe igice cya kabiri cy’umushinga wo kuhira hegitari 2600

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul, Uwase Divine
Kuya 2 March 2022 saa 09:15
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije n’u Buhinde hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibikorwaremezo bizaba bigize igice cya kabiri cy’umushinga witezweho kuhira hegitari 2600 mu Mirenge ya Mahama na Nyamugari yo mu Karere ka Kirehe.

Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022. Uzashyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’igihugu cy’u Buhinde binyuze muri Banki y’iki gihugu.

Ubusanzwe uyu mushinga wose uzwi nka ETI (Export Targeted Irrigation) ni umwe mu mishinga migari yatangijwe mu mwaka wa 2017 uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitatu. Witezweho kuzarangira wuhira ku buso bungana na hegitari 7000 wuzure utwaye miliyari 120Frw.

Igice cya mbere gikorerwa mu Murenge wa Mpanga aho ibikorwa byo kuwushyira mu bikorwa byatangiye, igice cya kabiri ntikiratangira gushyirwa mu bikorwa kitwa Mahama I ndetse n’igice cya gatatu cyiswe Mahama II nicyo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa uyu munsi.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe ahazakorerwa iyi mishanga yo kuhira bavuga ko igihe izaba irangiye bayitezeho kubafasha cyane ngo kuko ibice batuyemo bikunze kugarizwa n’izuba ryinshi.

Mbarushimana Fulgence utuye mu Mudugudu wa Gisanze mu Kagari ka Mwoga mu Murenge wa Mahama, yavuze ko uyu mushinga uziye igihe kuko uje mu bihe bari bihebye aho bahingaga byose bikumishwa n’izuba.

Ati “Uyu mushinga ndabona watugeza ku iterambere rirambye Umurenge wacu ukajya mu mirenge yakwihaza mu biribwa ndetse ukanasagurira amasoko, uziye igihe twari dusanzwe duhinga izuba rikaza rikabyumisha ntitugire icyo dusarura ubu rero tugiye kujya duhinga twizeye ko turi bweze kuko tuzajya tubyuhira.”

Undi muturage yavuze ko uyu mushinga niwuhira imyaka yabo neza bizatuma biteza imbere. Ati “Nkurikije ibyo batubwira niduhinga tukabona umushinga uruhira neza twaba turyoshye inaha, ubuzima bwaba bumeze neza n’bandi baturage byatuma baza inaha.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko iyi mishanga yo kuhira ari gahunda ikomeye igihugu kirimo igamije gukura abaturage mu bukene kandi ikanihutisha iterambere ry’ubuhinzi.

Yakomeje agira ati “Uyu mushinga uzuhira ku buso bungana na hegitari 2600 bizaza bisanga n’ubundi busi buri aha ngaha ku buryo uyu mushinga uzarangira ugeze kuri hegitari 7000 ufite agaciro ka miliyoni 120 z’Amadorari kandi waje kugira ngo tuzamura ibijyanye no kuhira.”

Prof Ngabitsinze yavuze hari n’indi mishanga yo kuhira irimo Mahama I na Mpanga yose ngo yitezweho kurangira mu mpera z’uyu mwaka. Yose igamije kuzamura ubuhinzi.

Yavuze ko bifuza ko abahinzi bagiye gutangira kuhirirwa imirima bishyira hamwe kugira ngo amazi abagereho neza kandi babashe gukorera hamwe.

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerketta, yavuze ko afitiye icyizere ko uyu mushinga wo kuhira uzarangira ku gihe cyagenwe. Yavuze ko kandi bazakomeza kuba hafi abashyira mu bikorwa uyu mushinga kugira ngo uzagirire inyungu abaturage bawutegereje.

Uyu mushinga ugamije gufasha abahinzi basaga 4000 bajyaga bahura n’ikibazo cy’izuba ryinshi bikagira ingaruka ku musaruro wabo w’ubuhinzi.

Ni umushinga uzatwara amezi 18 ngo wuzure ukazatwara asaga miliyari 27Frw. Mu bizakorwa harimo kubabaka urugomero rufata amazi hafi y’Umugezi w’Akagera, gushyiraho imashini n’ibindi.

Hatangijwe igice cya kabiri cy’umushinga wo kuhira hegitari 2600
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko iyi mishanga yo kuhira ari gahunda ikomeye igihugu kirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages