00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Ibiryo byahumanyije abarimo abasirikare n’abapolisi bimaze guhitana umuntu umwe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 23 March 2015 saa 10:30
Yasuwe :

Ibiryo byahumanyije Abantu benshi barimo abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda kuwa 20 Werurwe 2015 bimaze guhitana uwitwa Ahishakiye Theoneste wo mu Karere ka Kirehe, we wari witabiriye amahugurwa yabereye aho byatekewe.

Ahishakiye w’imyaka 49 y’amavuko, yari atuye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe yitabiriye amahugurwa yari yahuje abaturage bahagarariye abandi mu Turere twose tw’Intara y’Uburasirazuba, bahugurwaga ku bijyanye n’ikoreshwa rya Biogaz, yabereye muri muri East land Motel ari na ho hatekewe ibyagemuwe muri Silent Hill MOTEL, aho abo bandi benshi barimo abasirikare n’abapolisi bari bagiye mu birori byo gutanga impamyabumenyi.

Amakuru atangazwa na bamwe mu baganga bo ku bitaro bya Kirehe batashatse ko amazina yabo atangazwa, avuga ko Ahishakiye yageze kuri ibyo bitaro afite uburwayi bwo gucibwamo, gucika intege no kuribwa mu ngingo.

Kagenzi Gregoire, umukozi ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kirehe yatangarije IGIHE.com ko uyu muturage yasangiye n’abandi ibiryo bariye nyuma y’amahugurwa, bikaba bicyekwa ko ari byo yazize.

Yagize ati “Abantu bari mu mahugurwa ni 31, bahagarariye uturere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba hamwe n’Uturere 3 two mu Mujyi wa Kigali. Amahugurwa yabereye muri “East land Motel” ari na ho bariye amaze kurangira.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu Ahishakiye wo mu Karere ka Kirehe niwe twamenye ko yapfuye mu Ijoro ryo ku cyumweru, bivugwa ko yaba yarazize ibiryo bariye bishobora kuba byari bihumanye.”

Kagenzi yakomeje avuga ko undi witwa Niyitegeka Gerard wo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe bamaze kumushyiramo serumu zigera ku munani, akaba akiri mu Bitaro bya Kirehe, mu gihe undi wari waturutse mu Murenge wa Nasho witwa Sagahutu Leonard we yahise ataha atariye, ubu akaba ari muzima.

Kagenzi avuga ko nta makuru aramenya y’abo mu tundi turere bari bitabiriye ayo mahugurwa, uretse umwe wari wavuye mu Karere ka Nyagatare woherejwe mu Bitaro bya Kigali CHUK.

Ibyo biryo byahumanyije aba bantu ni na byo byariweho n’abandi benshi barimo abasirikari n’abapolisi i Kayonza, bikaba byaratekewe muri East land Motel, bigemurwa muri Silent Hill MOTEL, aba bose bakaba bari mu bitaro byo hirya no hino mu Gihugu, ari na yo mpamvu bitoroshye kumenya umubare nyakuri w’ababa bamaze guhitanwa n’ayo mafunguro.

Indi nkuru wasoma kanda hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages