00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Igifungo cy’imyaka 15 cyahawe uwasambanyije umwana we cyavugishije benshi

Yanditswe na

Besabesa Mivumbi Etienne

Kuya 28 September 2014 saa 04:28
Yasuwe :

Ryumugabe Faustin uri mukigero cy’imyaka 45 y’amavuko watawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ari mu buroko agatanga n’ihazabu y’ibihumbi cumi n’abitanu by’amafaranga y’ u Rwanda, ariko bamwe mu baturanyi be bavuga ko iki gihano cyari kongerwa bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze.
Ubwo hasomwaga umwanzuro w’urukiko bamwe mu baturanyi ba Ryumugabe ntibishimiye iki cyemezo
Mukamana Odille yatangarije IGIHE ko uyu (…)

Ryumugabe Faustin uri mukigero cy’imyaka 45 y’amavuko watawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ari mu buroko agatanga n’ihazabu y’ibihumbi cumi n’abitanu by’amafaranga y’ u Rwanda, ariko bamwe mu baturanyi be bavuga ko iki gihano cyari kongerwa bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze.

Ubwo hasomwaga umwanzuro w’urukiko bamwe mu baturanyi ba Ryumugabe ntibishimiye iki cyemezo

Mukamana Odille yatangarije IGIHE ko uyu mugabo yari gukatirwa burundu kugira ngo n’abandi babe bareberaho bityo bakajya birinda kwishora mu bikorwa nkibi.
Yagize ati ” Kumukatira burundu y’umwihariko byari gutera ubwoba abantu bose bakajya birinda guhohotera abana."

Gatarayiha we avuga ko yasebeje ababyeyi b’abagabo bose batuye mu mudugudu. Yagize ati ” iwacu mu mudugudu igisebo ni cyose ku bagabo bahatuye tukaba twunva koko yari guhanwa by’ intangarugero"

Ubwo uru urubanza rwa Ryumugabe rwatangiraga ku buranishirizwa mu ruhame ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Nyakabungo, mu Kagari ka Nyankurazo, umurenge wa Kigarama, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cya burundu y’umwihariko .

Umugore we witwa Mukabugingo Espérence icyo gihe yagaragaje impungenge z’uko atashobora kurera abana batanu bafitanye ari wenyine, asaba ko umugabo we yagabanyirizwa ibihano kubera ko Ryumugabe ariwe wari utunze umuryango we.

Nkuko biteganywa n’ingingo ya 76 y’itegeko ngenga Nomero 01/ 2012/ OL ryo kuwa 02 Gicurasi2012, n’ingingo ya 78 agace ka mbere aho gufungwa burundu by’umwihariko urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye Ryumugabe Faustin igifungo cy’imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi cumi n’abitanu.

Ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yemeye ko koko yasambanyije umwana we ku buryo atazi ngo kuko yageze mu rugo yanyweye inzoga ya siriduwiri ivanze n’urwagwa asanga nyina w’ umwana atari yaharaye.

Mu gicuku ngo yaje kubyuka ava mucyumba araramo agiye gushaka umugore we mu cyumba cy’uruganiro arakabakaba yumva umuntu uharyamye agira ngo ni umugore we atangira kumusambanya.

Umucamanza avuga ko impamvu atakatiwe burundu ari uko ataruhanyije mu iburana ry’urubanza rwe akaba yemera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya ku ngufu umwangavu we w’imyaka 17 y’amavuko ndetse no kuba atarahise atoroka nyuma yo gukora ayo mahano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages