00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Impanuka ikomeye yahitanye abarenga 6

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 18 July 2013 saa 11:52
Yasuwe :

Impanuka ikomeye yahitanye abagera kuri 6 , abandi 16 barakomereka mu gitondo cyo kuwa Kane.
Iyi mpanuka yakomotse ku igongana ry’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster y’ikigo Select yazaga i Kigali ivuye ku Rusumo n’ikamyo yerekezaga muri Tanzaniya ivuye i Kigali.
Komanda wa Sitasiyo ya Polisi mu Karere ka Kirehe, Supt Kagorora Innocent yavuganye mu gitondo na IGIHE atangaza ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Cyunuzi, mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe.
Kugeza ubu umubare w’abitabye (…)

Kugeza ubu umubare w’abitabye Imana ushobora kwiyongera, kuko batanu bahise bahasiga ubuzima undi agwa mu bitaro bya Kirehe, batatu bazanwa i Kigali mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), 16 bameze nabi cyane.

Iyo modoka itwara abagenzi yari ivuye ku Rusumo ifite No RAC 827K, Umushoferi wayo ari mu bitabye Imana.

Imodoka yarimo abagenzi yashwanyaguritse

Amafoto/RNP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages