00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Impunzi z’Abarundi zirwaye indwara zikomeye n’izidakira zirasaba kwitabwaho

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 5 June 2015 saa 09:30
Yasuwe :

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zirimo izifite ibibazo by’uburwayi bukomeye by’umwihariko ababana n’ubwandu bwa SIDA bagera kuri 125, bahunze baripimishije ubu bakaba badafata imiti kandi bari barayitangiye barasaba ko bakwitabwaho mu buryo bwihariye.

Bamwe mu babana n’ubwandu bwa SIDA baganiriye na IGIHE , bavuze ko imiti bahunganye yabashiranye, ndetse ngo mu gihe nta gikozwe ngo bakomeze kuyibona, ubuzima bwabo ntibabwizeye kuko n’ibimenyetso by’iyi ndwara byatangiye kubagaragaraho.

Umwe mu bakangurambaga, Mupfuyisoni Laetitia yavuze ko ikibazo nyamukuru ari abarwayi imiti yashiranye ubu bakaba bibaza uko bizagenda mu gihe n’amafungura bavuga ko adakwiye bitewe n’uburwayi bafite.

Yagize ati:“ SIDA ni indwara ikenera ko uwatangiye imiti atayihagarika ariko ubu mu nkambi abarenga 125 bagaragaje ko bahunze baratangiye gukoresha imiti, barayimaze nta kintu bahabwa uretse bagitirimu bakaba bategereje gupfa mu gihe nta gikozwe.”

Ndikumana Leocadie urwaye umutima n’igifu yavuze ko nta miti abona kandi ko n’imirire ari ikibazo kuko iyo ariye ibigori igifu gitangira kumurya.

Yakomeje avuga ko yahisemo kujya yinywera igikoma gusa kuko ibigori yabonaga bizamugiraho ingaruka zikomeye.

Abenshi mu bafite indwara zihariye bemeza ko mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya ubuzima bwabo buri mu kaga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Ruvebana Antoine, asubiza ku bibazo byihariye zimwe mu mpunzi zifite yagaragaje ko hari byinshi byakozwe birimo gutanga igikoma cyuzuye intungamubiri ibindi bikaba bikomeza gukemuka uko ubushobozi bitewe n’ubushobozi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y'Ibiza n'Impunzi (MIDIMAR), Ruvebana Antoine

Ruvebana yakomeje avuga ko kubaka inkambi ari ibintu bifata igihe ku buryo ibibazo byose by’impunzi bitacyemurirwa rimwe, ashimangira ko hari iby’ibanze byakozwe n’ibindi byinshi bikiri gukorwa.

Yavuze ko inzego zitandukanye ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo hongerwe imbaraga mu nzego zitandukanye yaba iz’ubuvuzi n’izindi zigiteje inkeke nk’uburezi ku bana, imirire, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zisaga 26,796 mu nkambi ya Mahama hakaba habarirwa izisaga 22,411.

Umubyeyi uvuye kwivuza, afite imiti mu ntoki
Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga 22,411

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages