00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Imvura idasanzwe yasenye inzu 98 yangiza imyaka ihinze kuri hegitari zirenga 1000

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 March 2019 saa 07:49
Yasuwe :

Imvura idasanzwe yaguye kuri uyu wa Mbere, yibasiye abatuye Akarere ka Kirehe, yangiza inzu n’imirima by’abaturage ndetse umuvu utembana umwana umwe ariko abaturage barahagoboka.

Iyi mvura ahagana Saa munani, abaturage bavuga ko yari nyinshi cyane yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura. Yaguye mu mirenge ya Nyamugari,Kigina, Nyarubuye, Mushikiri, Nasho na Mahama.

Mu karere kose yasenye inzu 98, ibikoni 5, ubwiherero 9 n’urusengero rumwe. Imyaka yangirikiye mu mirima hamaze kubarurwa hegitari 1 325 ariko ibarura riracyakomeje.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard yabwiye IGIHE ko iyi mvura yaguye ari nyinshi yangiza n’ibintu byinshi ndetse ngo yarigiye guhitana ubuzima bw’umwana ariko abaturage barahagoboka.

Ati “Hari umwana umuvu warutwaye abaturage babona uri kumutembana baramuramira, kuri ubu yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rusumo.”

Mu cyumweru gishize uyu muyobozi w’Akarere yabwiye itangazamakuru ko bimwe mu bituma imvura ikunda kwibasira aka karere cyane bituruka ku kuba imisozi myinshi izengurutse aka Karere nta mashyamba ateyeho ndetse ngo nta na materasi ahari.

Yagize ati “Imvura iragwa umuvu w’amazi ugatembana ubutaka, gusa twatangiye gukangurira abaturage kuzirika inzu bakazikomeza.”

Ikindi ngo umuyaga ukunda kuhagaragara uturuka mu mashyamba ya Tanzania ukaza ari mwinshi cyane ukabura ibiti biwufata ariko ngo batangiye gutera ibiti byinshi.

Indi mvura idasanzwe yaherukaga kugwa Kirehe tariki 10 z’uku kwezi icyo gihe ikaba yarahitanye umuntu umwe inasenya inzu 1600, urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare n’ibiro by’Akagari ka Kankobwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo imvura idasanzwe yatumye abatuye aka karere barya ubunani nabi, kuko yaguye mu gihe cy’isaha imwe igasiga yangije inzu 228 z’abaturage, ibikoni bitanu n’insengero ebyiri.

Yanangije hegitari 183 z’imyaka zirimo hegitari 114 z’urutoki, hegitari 43 z’ibigori, hegitari 23 z’imyumbati na hegitari 3.5 z’umuceri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages