00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Imvura y’amahindu yasenye ibyumba by’amashuri n’inzu z’abaturage

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 13 February 2017 saa 08:13
Yasuwe :

Imvura y’amahindu yaguye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyamugali, yasenye ibyumba by’amashuri bibiri bya GS Kiyanzi n’amazu y’abaturage atatu mu Kagali ka Kazeze.

Iyi mvura yaguye mu masaha ya saa cyenda yo kuri iki Cyumweru taliki ya 12 Gashyantare 2017.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Gatsinzi Anan yagiranye na RBA, yemeje aya makuru avuga ko imvura yari ivanze n’umuyaga yagurukanye ibisenge by’ibyumba by’amashuri by’umwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Yagize ati “Ni impamo koko yaguye mu ma saa cyenda. Yari ivanze n’umuyaga ugurukana ibisenge by’amashuri y’umwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu bya GS Kiyanzi mu mudugudu wa Kacyiru, akagali ka Kiyanzi.”

Yavuze ko uretse ibi byumba by’amashuri, umuyaga wanagurukanye ibisenge by’amazu y’abaturage ubu bacumbitse mu baturanyi mu gihe bagitegereje ko babafasha.

Ati “Yasenye inzu z’abaturage eshatu. Ntacyo babaye, ubu bacumbitse mu baturanyi mu gihe bagitegereje ko tubafasha.”

Gatsinzi yavuze ko bagiye kureba uburyo abigaga muri ibyo byumba babavanga n’abandi kuko buri mwaka ufite ibyiciro bitatu. yavuze ko ubwo hari bubeho umubare munini mu cyumba ariko nta kundi byagenda mu gihe atarasanwa.

Ibiza nk’ibi biheruka kwibasira akarere ka Nyarugenge mu mpera za Mutarama, byangiza inzu zigera kuri 742 n’amashuri ane yo mu Kigo cya Kabusunzu, muri Kicukiro hasenyutse inzu 72, no muri Kamonyi hasenyuka inzu 29.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages