Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri aho byabereye mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Cyunuzi mu Mudugudu wa Kabungo.
Amakuru aturuka muri uyu mudugudu avuga ko iyi nka Uwizeye yari yarayiguze muri gahunda ya girinka, aho mbere yari yarahawe Nshimiyimana Olivier Saleh akabeshya ubuyobozi ko bayimwibye nyamara yayigurishije, byamuviriyemo guhungira muri Uganda, ubuyobozi bukora mu mitungo yari afite burayishyura.
Ngo agarutse yakunze kugirana amakimbirane na Uwizeye watemewe inka kugeza ubwo ahingaguye inzu ye akanamenagura ibirahure.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore Iyamuremye Antoine, yemereye IGIHE ko izi nka zatewe ibyuma n’abantu batazwi bikamenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane gusa ngo ubuyobozi bwagerageje guta muri yombi abakekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Yagize ati “Twamenye amakuru ko inka y’uriya muturage yonsaga ikimasa yatewe ibyuma harimo ku icebe ikanacibwa amabere, ikimasa yonsaga kikaba cyashahuwe. Twahise dukorana inama n’abaturage hatabwa muri yombi abakekwaho gukora ayo marorerwa.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bikekwa ko amakimbirane ashingiye kuri gahunda ya girinka ariyo yatumye iyi nka ikebwa iyayo igashahurwa. Ngo abakekwaho iki gikorwa bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.



















TANGA IGITEKEREZO