00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: MTN yafashe mu mugongo abapfakazi ba Jenoside inafasha mu gusana urwibutso

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 21 April 2015 saa 09:37
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda ya MTN yasuye urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu karere ka Kirehe inatanga Miliyoni umunani zigenewe gusana Urwibutso no gufasha Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, Kuwa 17 Mata 2015 nibwo abayobozi ba MTN Rwanda bayobowe n’umuyobozi wayo mu Rwanda, Ebenezer Asante bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Nyarubuye maze banatanga inkunga ingana na Miliyoni umunani.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Ebenezer Asante, yatangaje ko ikigo ayobora kizakomeza gukora ibikorwa bishyigikira abaturage ndetse no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yagize ati “Ntabwo dushaka kujya dusura urwibutso rimwe mu mwaka maze ngo twigendere birangirire aho. Ahubwo duhora buri gihe dukurikirana abaturage kugira ngo tubafashe kwigira.”

Yakomeje avuga ko imibereho y’abarokotse Jenoside ari urugero rwiza rwo kwigira, abasaba gukomera mu bihe u Rwanda rurimo byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uwo muhango, MTN Rwanda yageneye Umuryango w’Abapfakazi barokotse Jenoside mu 1994 (AVEGA) Miliyoni umunani harimo ebyiri zo gusana urwibutso rwa Nyarubuye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages