00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Nkubiri yeguriwe na Leta uruganda rw’umuceri

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 23 April 2013 saa 03:48
Yasuwe :

Umushoramari wo mu Karere ka Kirehe, Nkubiri Alfred, mu cyumweru gishize yeguriwe uruganda rw’umuceri rwa “Kirehe Rice”, rwari rusanzwe ari urwa Leta.
Nkubiri Alfred yatangaje ko uruganda ateganya kuzarwongerera ubushobozi, akongeramo imashini zizatwara amafaranga asaga miliyoni 200, mu rwego rwo kurushaho kongerera umusaruro rutanga, kuko kuri ubu rutunganya toni ebyiri n’igice ku isaha gusa.
Nkubiri yagize ati ”Turashaka kugera kuri toni eshanu. Tuzongera ubuso buhingwaho (…)

Umushoramari wo mu Karere ka Kirehe, Nkubiri Alfred, mu cyumweru gishize yeguriwe uruganda rw’umuceri rwa “Kirehe Rice”, rwari rusanzwe ari urwa Leta.

Nkubiri Alfred yatangaje ko uruganda ateganya kuzarwongerera ubushobozi, akongeramo imashini zizatwara amafaranga asaga miliyoni 200, mu rwego rwo kurushaho kongerera umusaruro rutanga, kuko kuri ubu rutunganya toni ebyiri n’igice ku isaha gusa.

Nkubiri yagize ati ”Turashaka kugera kuri toni eshanu. Tuzongera ubuso buhingwaho umuceri ho hegitari 1,000, tunakomeze gufatanya n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri, ibi kandi bizadufasha gukomeza guteza Akarere kacu ka Kirehe imbere ”.

Kazoora Naphtal, ushinzwe ishami ryo kwegurira ibikorwa bya Leta abikorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yavuze ko Leta izamuba hafi mu gukurikirana ishyirwamubikorwa by’amasezerano basinyanye yo kugira umusaruro w’umuceri mwiza kandi mwinshi, ubasha guhangana ku isoko mpuzamahanga no gakorana neza n’amakoperative awuhinga.

Murayire Protais Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri babonye umuriro, uruganda rw’umuceri rwa Sosiyeti y’Ubucuruzi ya ENAS Lt y’umushoramari Nkubiri, ari rwo ruganda rwa mbere babonye.

Murayire yagize ati ”Ni uruganda rwa mbere tubonye, abahinzi b’umuceri bajyaga bifashisha utumashini duto tutujuje ubuziranenge, bakajyana umuceri i Rwamagana n’ahandi. Kuri ubu bigiye guhagarara, abahinzi bahinge umuceri mwinshi uzabona isoko, kandi tugire umuceri mwiza wanyuze mu ruganda wujuje ubuziranenge”.

Umuceri wa “Kirehe Rice” utunganywa unyura mu mashini zitandukanye ziwutonora, zikawuvanaho ibishishwa, zikawugosora, zikawutoranyamo amabuye mato n’amanini, zikawutandukanyamo umuto, uw’ibice n’umuremure ukajya mu bigega bitandukanye, nyuma igapakirwa mu mifuka igafungwa neza ifite ikirango cya Kirehe Rice kigaragaza ko umuceri ukomoka mu karere ka Kirehe.

Mu 2013 ubwo umushoramari Nkubiri Alfred (ibumoso) , yegurirwaga uruganda rw’umuceri rwa “Kirehe Rice”, rwari rusanzwe ari urwa Leta

Foto: Nyirabera C.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages